Kwamamaza

Kicukiro: Afungiwe kugerageza guha ruswa umupolisi kugira ngo arekure ucyekwaho ubujura

Yanditswe kuya 15-09-2016 saa 07:54' na IGIHE


Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo hafungiye umusore wo mu Karere ka Kicukiro; aho akurikiranweho kugerageza guha ruswa y’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda umupolisi uri ku kazi kugira ngo arekure umukozi we ucyekwaho icyaha cy’ubujura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigal, SP Emmanuel Hitayezu yavuze ko Niyitegaka yakoze iki cyaha ku wa 13 Nzeri , aho yagerageje kuyiha uwo mupolisi kugira ngo arekure uwamukoreraga mu ibagiro ry’amatungo, akaba akurikiranweho kwiba ibintu birimo telefone n’ibikapu abishikuje ba nyirabyo.

SP Hitayezu yagize ati “ Niba umuntu afungiye icyaha runaka cyangwa hari icyo akurikiranweho, abavandimwe be, inshuti ze, n’abandi bafite ibyo bahuriyeho bakwiriye gutegereza imyanzuro y’inzego zibishinzwe aho gutanga ruswa kugira ngo arekurwe; cyangwa ngo akorerwe ibindi binyuranije n’amategeko.”

Yakomeje ubutumwa bwe agira ati “Kurwanya ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere. Ni yo mpamvu idahwema gukangurira abaturarwanda kuyirinda ibasobanurira ububi bwayo, ariko haracyari abayaka, abayisaba ndetse n’abayitanga.”

Yagize kandi ati “Nubwo kwaka, gutanga no kwakira ruswa bikorwa mu ibanga rikomeye; ababikora bamenye ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zo kubatahura, kandi ko yashyizeho uburyo butandukanye bwo kubafata.”

Avuga ku ngaruka za ruswa, SP Hitayezu yavuze ko idindiza iterambere n’ubukungu , bityo asaba buri wese kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru y’aho ayicyeka.

Mu rwego rwo kurwanya ruswa, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere, rikaba mu byo rishinzwe harimo kurwanya ruswa.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved