00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Abajyanama bashya basabwe gushyira umuturage ku isonga mu bikorwa by’iterambere

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 Ugushyingo 2021 saa 07:13
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yasabye abaherutse gutorerwa kuba abajyanama b’imirenge igize aka karere ko iterambere ridashoboka abaturage batabigizemo uruhare ari nayo mpamvu bakwiye gushyiraho uburyo bufasha mu kongera uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa.

Ni ubutumwa yatanze ku wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo 2021, mu muhango wo guhereza ububasha abaherutse gutorerwa kujya mu Nama Njyanama y’Umurenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro.

Abagize komite icyuye igihe [2016-2021], bakoze ibikorwa birimo kwemeza igenamigambi y’umurenge, bemeje kandi imihigo 2016-2021 hanemezwa Raporo y’Ibikorwa ya 2016/21.

Mu bindi bikorwa bakoze harimo kuba utugari dutatu tw’Umurenge wa Kagarama twarasuwe hagamijwe kureba uko za Njyanama zatwo zikora, ibibazo zihura na zo no kubishakira umuti n’ibindi.

Muri iyi manda kandi hubatswe inzu 25 zo gutuzamo abatishoboye, havuguruwe Santere y’Ubucuruzi ya Muyange hanakorwa ubuvugizi abatarishyurwa babariwe bakishyurwa.

Nkurunziza Samuel wayoboraga Inama Njyanama y’Umurenge wa Kagarama mu myaka itanu ishize, yasabye abagiye kubakorera mu ngata kwibanda ku guha ijambo abaturage bakagira uruhare mu iterambere ry’uyu murenge.

Yavuze ko mu mbogamizi bahuye na zo harimo ingengo y’imari idahagije bityo hagafatwa ibyemezo bike, kujya kwiga, kwimuka kw’abajyanama kubasimbura bigatwara igihe n’izindi nshingano za buri munsi z’abajyanama.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko abajyanama batangiye inshingano basabwa kubakira ku byagezweho ariko nabo bakagira icyerekezo nk’abantu bazanye amaraso mashya.

Yasabye abajyanama batowe gushyiraho urubuga rwo kuganira n’abaturage kugira ngo bagirane imikoranire myiza ituma bagira uruhare mu bibakorerwa.

Ati “Aha kuko umuturage ku isonga ni yo ntero yacu, umuturage agomba kuba ku isonga, ntacyo twakora nta n’icyo twageraho tutari kumwe n’umuturage."

Yakomeje agira ati “Kugira ngo ibyo byose bikorwe ni ukubanza ukamenya ngo umuturage wa Kagarama ni nde? Ni muntu ki, namubona gute, icyo akeneye ni iki, icyo akeneye ko dukora ni iki cyangwa se icyo ashobora kugiramo uruhare?”

Perezida mushya wa Njyanama y’Umurenge wa Kagarama, Shyaka Michael Nyarwaya, yavuze ko bashyize imbere guharanira ko umuturage agira uruhare mu bimukorerwa n’iterambere ry’umurenge atuyemo.

Ati “Abaturage igihugu ni icyabo, umurenge ni uwabo, tugomba kubereka icyerekezo 2020, ibyo twashoboye kugeraho ariko tukanabereka icyerekezo 2050 ko hari ibyo igihugu cyifuza kugeraho kandi nibo bazabigiramo uruhare.”

Yakomeje agira ati “Tugomba kuba abantu ba mbere batunganya aka gace n’igihugu muri rusange ariko kandi tukamanuka tukagera no ku muturage, kugira ngo dushobora kumutumikira no gukemura ibibazo yaba yatugejejeho kugira ngo tubabe hafi nk’icyizere batugiriye.”

Shyaka avuga ko nk’uko babisabwe n’umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere, bazashyira imbaraga mu gukora ubukangurambaga bugamije kwibutsa abaturage ko aribo bagomba kugira uruhare mu bibakorerwa.

Abagize inama njyamama bashya batangiye manda mu bihe bikomeye aho Isi n’u Rwanda muri rusange bigihanganye n’ingaruka zasizwe n’izikomeje guterwa n’icyorezo cya COVID-19.

Shyaka avuga ko nka Njyanama bazakomeza gushishikariza abaturage kubahiriza amabwiriza ariko bakanabibutsa kubyaza umusaruro amahirwe na gahunda zitandukanye zashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda mu kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’iki cyorezo.

Ingingo ya 186 mu Itegeko № 87/2013 ryo ku wa 11/09/2013 Njyamama y’Umurenge ifite inshingano zirimo gusuzuma no kwemeza gahunda y’igenamigambi ry’amajyambere no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Hari ugushyiraho ingamba z’iterambere ry’ubukungu mu murenge, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda na politiki za Leta no gukurikirana gahunda yo kwita ku bikorwaremezo.

Perezida wa Njyanama icyuye igihe, Nkurunziza Samuel (wambaye ishati y'umweru) ahererekanya ububasha na Shyaka Michael Nyarwaya wamukoreye mu ngata
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko umuturage agomba kuba ku isonga mu byo abayobozi bakora byose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .