Kenya yatanze umukandida yifuza ko asimbura Dr.Dlamini Zuma ku buyobozi bwa AU

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 3 Ukwakira 2016 saa 07:13
Yasuwe :
0 0

Perezida Kenyatta yahishuye ko igihugu cye cyamaze gutanga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amina Mohamed, nk’umukandida ngo ahatanire kuyobora Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, kuri ubu iyoborwa n’Umunyafurika y’Epfo, Dr.Dlamini Nkosazana Zuma.

Kuri uyu wa Mbere ubwo yari mu nama y’urubyiruko, Perezida Kenyatta, yatangaje ko Mohamed azahangana n’abandi bakandida batatu bamaze gutanga kandidatire zabo.

Yagize ati “Mbona Amina arimo gukora neza bigaragara ko hari icyo ashoboye. Twamaze kumutanga nk’umukandida ku mwanya w’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU.”

Ikinyamakuru Africa Review gitangaza ko Mohamed amenyerewe mu mirimo ya dipolomasi kandi ayikora neza bityo bizamuha amahirwe yo guhangana bikomeye n’abandi bakandida kuri uriya mwanya ukomeye.

Abandi bakandida mu bakandida batatu bari guhatanira kuyobora Komisiyo ya AU harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana, Dr Pelonomi Venson-Moitoi w’imyaka 64; Dr Specioza Naigaga Wandira Kazibwe wigeze kuba Visi Perezida wa Uganda ubu ufite imyaka 61 na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinea Equatorial, Agapito Mba Mokuy w’imyaka 51.

Mohamed amaze imyaka 29 mu kazi ka Leta, yigeze guhagararira Kenya mu Muryango w’Abibumbye i Genève mu Busuwisi.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yigeze kumugira umuyobozi wawo wungirije ushinzwe porogaramu yo kurengera ibidukikije i Nairobi.

Inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika iherutse kubera i Kigali muri Nyakanga, yari yitezweho gusiga hatowe usimbura Dr.Dlamini Zuma ariko biza kunanirana nyuma yo gutora inshuro zirindwi ariko hakabura ugeza amajwi asabwa.

Umukandida nibura asabwa kuzuza bibiri bya gatatu by’amajwi y’ibihugu bigize AU kugira ngo yemererwe kuyobora Komisiyo y’uyu muryango mu myaka ine iri imbere.

Umwanzuro wafashwe n’Inama ni ukwimurira amatora mu nama itaha y’Umurango izaba muri Mutarama 2017 i Addis-Ababa ku cyicaro cya AU.

Amina Mohamed, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza