KBS Ltd yakoranye umuganda n’ab’i Gikomero ibizeza kongera imodoka zijyayo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 Kamena 2019 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa KBS Ltd bwijeje abaturage bo mu Murenge wa Gikomero, Akarere ka Gasabo, kubongerera umubare w’imodoka zitwara abagenzi muri aka gace bavuye cyangwa bagiye muri gare ya Remera aho bo bita ‘i Kigali’.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2019, ubwo ubuyobozi n’abakozi ba KBS Ltd, bifatanyaga n’abaturage bo muri uyu Murenge mu muganda rusange wabereye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rudakabukirwa.

Uyu mudugudu utujwemo abahoze mu manegeka, abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, abo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe n’abandi badafite ubushobozi bwo kwiyubakira inzu zijyanye n’igishushanyo mbonera.

Uyu muganda wibanze ku gukorera no gutunga uturima tw’igikoni ndetse n’ibikorwa bitandukanye by’isuku byakorewe muri uyu Mudugudu.

Umuyobozi Mukuru wa KBS Ltd, Habanabakize Emmanuel, yavuze ko batekereje gukorana umuganda n’abaturage kubw’ubusabe bw’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikomero.

Yagize ati “Twishimiye gukorana umuganda n’abaturage, ni inshingano zacu gufatanya nabo kubaka igihu, ikindi kandi icyicaro cya KBS Ltd kiri mu Murenge wa Rusororo kandi ni mu Karere ka Gasabo, urumva ko Gikomero ari abaturanyi bacu. Ikindi kandi tugira imodoka iva I Remera muri gare igera i Gikomero.”

Nyuma y’umuganda abaturage bagiranye ibiganiro n’abayobozi ba KBS Ltd babasaba ko babonerera imodoka isanzwe ari imwe itwara abagenzi muri aka gace ibajyana i Kigali nibura zikaba ebyiri.

Uwitwa Murekatete Françoise yagize ati “Njyewe njya i Kigali kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu ariko urumva ko nagize amahirwe nkaba ngenda mu gitondo nkagaruka nimugoroba ariko nk’abagenda ku manywa aba ari ikibazo kubona uko bagenda.”

“Kuba batwemereye imodoka bizadufasha cyane niba umuntu ashaka kugenda kumanywa bimworohere adateze moto kuko irahenda cyane.”

Ndihokubwayo Tharcisse yagize ati “Imbogamizi zari zihari wagendaga biguhenze niba ushaka kujya i Kigali moto baducaga ibihumbi bibiri (2000Frw), urumva kuba tugiye kubona imodoka izajya ikora ku manywa bizadufasha cyane.”

Umuyobozi Ushinzwe gutwara abantu muri KBS, Gatwaza Aimable yavuze ko bagejejweho ibyifuzo by’abaturage n’ubuyobozi bw’umurenge muri rusange nabo baricara nk’ubuyobozi bakareba icyakorwa nibura ku minsi y’isoko hakazajya habaho imodoka ikora ku manywa.

Ubusanzwe kuva i Gikomero ugera muri gare ya Remera abaturage bishyura 900Frw, ariko nabwo imodoka ikagenda mu gitondo ikongera kugaruka nimugoroba.

Gatwaza yavuze ko ku wa Mbere no ku wa Kane barashyiraho imodoka nto izajya itwara abagenzi ku manywa bigafasha abaturage barema isoko rya Musave.

Ati “Turabategurira imodoka ibasha kubaha serivisi ku manywa bijyanye n’amasaha tuzumvikanaho, turabasaba ko nabo babyumva bakajya bitabira kugenda n’iyo modoka, uko bazagenda baba benshi natwe tuzongera imodoka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikomero, Rwamucyo Louis de Gonzague, yashimye kuba KBS Ltd yemeye ubusabe bw’abaturage bo muri uyu Murenge ashimangira ko bizabafasha mu ngendo zabo bakora buri munsi.

Abakozi ba KBS Ltd bifatanyije n'abaturage mu muganda usoza ukwezi kwa Kamena 2019
Abakozi n'abayobozi ba KBS Ltd bubatse banatunganya imirima y'igikoni mu Mudugudu wa Rudakabukirwa
Inzego z'umutekano zari zifatanyije n'ubuyobozi bwa KBS Ltd mu muganda rusange
Murekatete Françoise yasabye KBS Ltd kubongerera imodoka zijya i Gikomero
Ndihokubwayo Tharcisse yavuze ko nibazanirwa indi modoka bizajya bibafasha mu ngendo bakora ku manywa
Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi, Uwamahoro Nadine (ibumoso) n'Umuyobozi Mukuru wa KBS Ltd (uwa kabiri uturutse ibumoso) ubwo bari mu muganda batunganya uturima tw'igikoni mu Mudugudu wa Rudakabukirwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikomero, Rwamucyo Louis de Gonzague yashimye kuba KBS Ltd yemeye ubusabe bw’abaturage
Umuyobozi Mukuru wa KBS Ltd, Habanabakize Emmanuel yijeje abatuye i Gikomero ko barashyirirwaho imodoka ziyongera kuri imwe isanzwe ibafasha mu ngendo
Umuyobozi Ushinzwe gutwara abantu muri KBS, Gatwaza Aimable yavuze ko biga ku busabe bw'abaturage b'i Gikomero bugasubizwa mu gihe cya vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza