Kwamamaza

Kayumba yasubije Rudasingwa ku dutsiko tw’abateruzi b’ibibindi twazambije RNC

Yanditswe kuya 2-08-2016 saa 15:08' na Bukuru JC


Urunturuntu muri RNC (Rwanda National Congress) rukomeje gufata indi ntera nyuma yo gucikamo ibice kw’iri shyaka mu mpera za Kamena uyu mwaka, kuri ubu abari abayobozi baryo bari kurushaho kurebana ay’ingwe no gushinjanya ubugambanyi.

Dr Théogene Rudasingwa wari umuhuzabikorwa wa RNC aheruka kwitandukanya nayo avuga ko arambiwe igitugu cy’agatsiko k’abasirikare karangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa, ashinga Ihuriro Nyarwanda Rishya, ‘New RNC’.

Ashinjanya na Kayumba kwadukana politiki ya munyangire, kurema udutsiko dushingiye ku moko no kugundira ubutegetsi, ku buryo imbaraga bari batangiye guhuza zongeye gutatana ubu ishyaka rikaba rigeze aharindimuka.

Mu kiganiro Imvo n’imvano cyatambutse kuri Radio BBC tariki ya 9 Nyakanga 2016, humvikanyemo guterana amagambo gukomeye hagati ya Rudasingwa na Gervais Condo wari icyegera cya kabiri muri RNC, Condo akamushinja kutitabira gahunda z’ishyaka, kwanga ko hakorwa amatora n’ibindi.

Rudasingwa we yashyize Kayumba mu majwi ko yashinze agatsiko k’Abatutsi bahoze mu gisirikare kahawe kuyobora RNC nubwo ubuyobozi bwari busanzweho bwageragezaga kugatesha agaciro, ku buryo bisa “nk’aho yaremeye ishyaka mu rindi.”

Amushinja kandi agatsiko yashinze agamije kumuvana ku buyobozi bwa RNC ubwo yari akiyiyoboye cyane cyane mu myaka ibiri ishize, kumusuzugura, kumutuka n’ibindi yavuze ko atari agishoboye kwihanganira.

Kayumba Nyamwasa tariki 26 Nyakanga 2016, yashyize hanze ibibazo bivugwa muri RNC, ubuhemu bwa Rudasingwa washakaga gusenya iryo shyaka biciye mu gukurura amacakubiri ashingiye ku moko no gushaka kuryigarurira biciye mu kwanga amatora n’ibyayavuyemo.

Kayumba yakubise Rudasingwa mu cyico

Kayumba ashinja Rudasingwa gusuzugura ubuyobozi bw’ishyaka, kutitabira inama bwateguraga zaganirirwamo ibikorwa biri imbere, no kwikanyiza akanga kurekura ubutegetsi no hamwe no kutemera ibivuye mu matora.

Kutagira ibanga kwa Rudasingwa ngo biri mu bindi bikomeye byashenguye Kayumba wavuze ko arutwa na Paul Rusesabagina witandukanyije na RNC akababeshya ko aretse politiki nubwo nyuma yayikomeje, ariko ntabe nka we [Rudasingwa] wagiye asebya ishyaka akamena n’amabanga yaryo.

Kayumba yiyemereye ko RNC yugarijwe n’ibibazo, Rudasingwa we yavuze ko ari ishyaka ryasabitswe n’urwango rushingiye ku moko, kudashyira hamwe n’ibindi nubwo Kayumba abihuza no kuba “nta shyaka ku Isi ritabamo ibibazo.”

Yavuze ko Rudasingwa yihutiye kubigaragaza mu itangazamakuru nyamara ngo we n’abo bafatanyije kwiyomora kuri Kayumba bagiye bakora ibikorwa bibi bakingirwa ikibaba.

Kayumba ati “Hari ibikorwa bibi bagiye bakora, twabagiriye ibanga ariko bo ntibaritugirira, n’ubu hari ibyo tutavuga kandi si uko bidahari, si uko tutabizi.”

Mu myaka yamaze muri RNC, Dr Rudasingwa ngo ntiyigeze ashyigikira demokarasi, zimwe mu ngero zikaba kuba yaranze ko muri RNC hakorwa amatora y’abayobozi, atinya ko azasimburwa ku mwanya w’umuhuzabikorwa.

Kayumba we agaragaza ko ibyo ari ukurwanya demokarasi kuko amatora ari imwe mu nkingi zayo, ndetse ngo Rudasingwa ntiyahwemye kugaragaza ko afite inyota yo kugundira ubutegetsi.

Yagize ati “Muri RNC ubu turimo kwitegura gushyiraho ubuyobozi bushya, bigaragaza ko ririmo demokarasi. Nyamara abari abayobozi bacyuye igihe bari baranze ko hakorwa amatora kandi ari kimwe mu bigaragaza demokarasi, ibyo ntibyakunze.”

RNC yaherukaga kwemeza ko muri Kanama 2016 hazakorwa amatora, ariko icyo cyemezo nticyashyigikiwe n’igice cyakemangaga ko Kayumba ariwe uri kugenzura akanama gashinzwe amatora ndetse ashobora kuyagiramo uburiganya agashyira mu myanya abo ashaka.

Urukururano rw’ibibazo rwaje kugeza ku ivuka ry’ishyaka rishya, New-RNC, n’amatora yari yateguwe ateshwa agaciro.

Kayumba yigaritse udutsiko tw’Abatutsi n’abateruzi b’ibibindi

Imvugo “abateruzi b’ibibindi” yumvikanye igarukwaho kenshi na Twagiramungu Faustin, ashaka kuvuga abagaragu b’abandi. Muri RNC yakoreshwaga ku bantu badafite ijambo, Rudasingwa akabahuza n’“abahutu” avuga ko bapfukiranywe n’agatsiko ka Kayumba.

Kayumba yigaramye utwo dutsiko ndetse ko kuva yashinga RNC atigeze atumenya. Ashinja Dr Rudasingwa ingengabitekerezo y’amoko n’igitugu no kwifashisha imvugo zigamije gutera ubwoba ndetse no kubiba urwango.

Ati “Igihe utangiye kuvuga ngo agatsiko k’Abatutsi bahoze ari abasirikare […] Ndetse umuntu umwise umwanzi w’abandi bantu, ugahindukira ngo agatsiko k’abateruzi b’abahutu. Izo mvugo zituma ibintu by’ubwoko bihabwa agaciro katari ko.”

Yongeye ati “Guhaguruka ukavuga ko uriya ntacyo avuze, ngo ni umuteruzi w’ibibindi ni agatsiko [...] Niba turi abanyagatsiko ntacyo bitwaye abo twasigaranye nabo bazaduhabura, ubwo butsiko buhagarare.”

“Niba turi abateruzi b’ibindi ubwo bazatureka noneho dukore akazi, kuko bizeye ngo bamwe ni abaporofeseri, abandi ni abaganga, ariko kwita abantu abateruzi b’ibibindi mbona birimo gukabya. Hakwiye kubaho kubahana.”

Urusobe rw’ibibazo rukomeje gutangatanga RNC, ku buryo abari abayobozi bayo batangiye kuyiburira icyerekezo.

New RNC iyobowe na Dr Rudasingwa Théogene wungirijwe na Joseph Ngarambe wari usanzwe ari umugenzuzi mukuru wa RNC hanyuma Jonathan Musonera wari umwe mu bakomiseri icyenda ba RNC yagizwe Umunyamabanga wa New RNC.

Amashyaka avuga ko arwanya leta y’u Rwanda anengwa kutagira umurongo ufatika wa Politiki cyane ko amenshi abarizwa hanze y’igihugu, ndetse nka RNC ikaba igizwe n’abashakishwa z’inzego z’ubutabera ngo baryozwe ibyaha bakekwaho basize bakoze mu gihugu.

Urugero ni Kayumba Nyamwasa na Theogene Rudasingwa na mukuru we Gerald Gahima bashinze RNC mu 2010, nyuma yo guhunga kubera ibyaha n’amakosa akomeye byagiye bibagaragaraho ndetse bamwe bakabihamywa n’inkiko.

Kayumba na Rudasingwa bakomeje guterana amagambo ubutitsa

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved