00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayumba wahoze ayobora Gereza ya Nyarugenge yabwiye urukiko ko yagambaniwe

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 30 Ukwakira 2021 saa 04:23
Yasuwe :
0 0

Kayumba Innocent wigeze kuba Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, yongeye kwitaba urukiko kuri uyu wa 29 Ukwakira, ahabwa umwanya wo kwiregura ku byaha bitatu akurikiranweho, we avuga ko yagambaniwe.

Ibyaha Kayumba ashinjwa birimo ubujura, kwinjira mu makuru ari muri mudasobwa atabiherewe uburenganzira ndetse kwiyitirira umwirondoro wa mugenzi we.

Bishamikiye ku bujura bwakorewe Kassem Ayman Mohamed wari ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge ubwo uyu mugabo yayiyoboraga ariko akaza kwibwa amafaranga ku ikarita ye ya Visa card.

Kayumba yireguye ku byaha byose aregwa arabihakana, avuga ko ibyabaye byose byakozwe na Olivier Amani wigeze no kubyemerera urukiko, bityo akaba ari we ukwiye kubazwa iby’ubwo bujura.

Kayumba yashimangiye ko ari kugambanirwa n’abantu batandukanye bakoresheje Amani kugira ngo bamugerekeho ibyo byaha.

Kayumba yavuze ko icyo yicuza akanasabira imbabazi ari uko yizeye Olivier Amani, ari na byo byamuhaye urwaho rwo kwiba umufungwa mugenzi we. Icyakora Amani we avuga ko ibyo yakoze byose yabitegetswe na Kayumba nk’umuntu wari umukuriye ndetse anamufiteho ububasha, bityo akaba yarabikoze arengera amagara ye.

Iburanisha ryasubitswe nyuma y’amasaha arindwi, umucamanza akazasubukura urubanza ku itariki ya 12 Ugushyingo humvwa uruhande rw’ubushinjacyaha.

Kayumba yavuze ko adakwiye kubazwa ibyaha byakozwe n'undi muntu akanabyemera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .