Kayonza: Women’s Opportunity Center yafunguye umushinga w’ubudozi uzaha akazi abagore barenga 100

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 30 Ukwakira 2018 saa 05:25
Yasuwe :
0 0

Ikigo Women’s Opportunity Center gishyigikira ibikorwa by’abagore mu Rwanda, cyafunguye ku mugaragaro umushinga w’ubudozi bw’imyenda, witezweho guha akazi abagore barenga 100.

Ku cyicaro cy’iki kigo i Kayonza, uretse uruganda rw’imyenda, muri iki kigo usangamo abagore barenga 300 bibumbiye mu makoperative bakora imigongo, ababoha ibiseke, abakora imigati n’ubundi bukorikori.

Uyu mushinga w’ubudozi watashywe kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ukwakira 2018 mu Karere ka Kayonza. Ku ikubitiro watangiranye abagore 16 basanzwe bakorera muri iki kigo.

Umuyobozi Mukuru w’iki kigo Joy Rwamwenge yabwiye IGIHE ko bahisemo ubudozi bw’imyenda kugira ngo bashyigikire gahunda ya ‘Made in Rwanda’, banateze imbere aba bagore.

Yagize ati “Ubu budozi twabutangije kugira ngo turusheho guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda, ariko tunateza imbere umugore w’umunyarwandakazi. Imyenda izadoderwa hano izajya idorwa n’abagore bakorera muri iki kigo igurishwe mu Rwanda hose no mu mahanga.”

Uyu muyobozi avuga ko ku ikubitiro bashaka kujya badoda amashuka n’imyenda y’ishuri, akaba asaba ibigo bitandukanye kubagana bakabakorera.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascène yabwiye IGIHE ko biteguye gufasha aba bagore kubona amasoko n’ubundi bujyanama bazakenera.

Ati “Twishimiye kubona abagore nk’aba batangira imishinga iremereye mu karere kacu, tugiye kubafasha kubona amasoko n’ubundi bujyana bwose bwatuma barushaho gutera imbere.”

Nyiransabimana Marie Rose ufite abana batatu, wari usanzwe akoresha imashini nto mu kudoda, yavuze ko yishimiye kuba agiye kujya akorera mu ruganda akanakoresha imashini zigezweho.

Ati “Kera nkikoresha imashini ya nyonganyonga ntabwo ninjizaga amafaranga menshi ashobora gutunga umuryango, ariko kuri ubu aho maze kugererera muri Women’s Opportunity Center nsigaye ninjiza amafaranaga atari munsi y’ibihumbi 5000 ku munsi.”

“Ikindi nishimira ni uko mfite bagenzi banjye duhuriza hamwe tukanafashanya ku buryo n’ibindi ntazi ngenda mbibigiraho.”

Women’s Opportunity Center yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2013. Ihugura abagore mu mishinga itandukanye hagamijwe kuzamura iterambere ryabo.

Abagore bakorera mu rubohero bavuga ko basezeye ku bukene babikesheje Women's Opportunity Center
Abayobozi batandukanye bitegereza uko ubudozi bw'imashini z'amashanyarazi bukorwa
Imashini bifashisha ziteka amata ku bakora ibiyakomokaho muri WOC
Imitako y'ubugeni ikorwa n'abagore babarizwa muri iki kigo
izi nizo mashini zidoda zikoreshwa n'amashanyarazi zizajya zifashishwa
Mugorewishyaka Latifa ukora akazi ko kubumba avuga ko amaze kwiyubakira inzu abikesha gukorera mu kigo cya Women's Opportunity Center
Muri iki kigo usangamo amacumbi yo mu mahema ushobora kuraramo ku giciro cyiza
Muri Women's Opportunity Center unahasanga ibikowa mu mata bitunganywa n'abagore bakorera muri iki kigo
Umuyobozi wa Women's Opportunity Center Joy Rwamwenge
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Kayonza Harerimana Jean Damascene niwe wafunguye ku mugaragaro iki gice kigiye kujya gikorerwamo ubudozi
Harerimana yijeje abo mu kigo cya Women's Opportunity Center kubashakira amasoko mu rwego rwo guteza imbere umugore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza