00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Uwarindaga icyuzi ngo kitagwamo abantu yasanzwemo yapfuye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 25 Kanama 2021 saa 11:11
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Nyandwi Gedeon wari usanzwe ari umurinzi w’icyuzi cya Gacaca giherereye mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, yasanzwe muri ayo mazi yapfuye bigakekwa ko byatewe n’inzoga.

Byabereye mu Mudugudu wa Macuba mu Kagari ka Murundi mu Murenge wa Murundi; uyu mugabo akaba ari we wari usanzwe arinda iki cyuzi kugira ngo kitagwamo abantu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo waguyemo ari we usanzwe aharinda akaba yasanzwemo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Ati “Ni umugabo usanzwe aharinda, ni icyuzi cya Gacaca gitanga amazi mu mirima y’umuceri rero yari avuye mu Kagari kamwe ajya mu kandi aho kiri, hari ikiraro kigabanya Akagari ka Ryamanyoni na Murundi haramanuka cyane rero ubwo rero yahaciye nijoro ngo kuko yari yanasomye ku gacupa ashobora kuba yahise agwamo.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abamubonye mu gitondo ari abaturage ngo basanze igare ryamuguye hejuru, afite telefone mu mufuka n’amafaranga ibihumbi 30 000 Frw.

Gashayija yavuze ko kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Gahini gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa. Yavuze ko kandi RIB iri gukora iperereza kugira ngo koko yemeze niba ari impanuka cyangwa niba ari ibindi bibazo yagize.

Uyu mugabo yasanzwe yaguye mu cyuzi yari ashinzwe kurinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .