00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Urubyiruko rwigishijwe imyuga rwahawe ibikoresho, rusabwa gukura amaboko mu mifuka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nzeri 2021 saa 03:54
Yasuwe :
0 0

Abasore n’inkumi 30 barihiwe amashuri y’imyuga irimo ubudozi, gusudira no gutunganya ubwiza bashyikirijwe Impamyabushobozi n’ibikoresho byo gutangiriraho guhanga imirimo.

Ibi bikoresho byatanzwe n’Umushinga wa ACHIEVE, ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango Nyarwanda w’Abagore bakiri Bato (YWCA Rwanda) mu Karere ka Kayonza, ufatanyije na PACT Rwanda. Watewe inkunga n’Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), hagamijwe kubafasha kwirinda no gukumira ubwandu bwa virusi itera Sida, inda zitateganyijwe mu bangavu ndetse no kububakira ubushobozi mu rwego rw’ubukungu.

Uwirambitsehwibiganza Matilda w’imyaka 19, umwe mu basoje amasomo mu gutunganya ubwiza yavuze ko yungutse ubumenyi buzamufasha kubaka ahazaza heza.

Yagize ati “Benshi bagira ubumenyi bakabura ibikoresho ariko twe barabiduhaye, tuzashinga salons! Byandenze ndumva ngiye gusezerera ubukene.”

Muhire wize gusudira we yagize ati “Hanze aha gusudira birakenewe cyane kandi narabyize. Kuba bampaye n’imashini n’ibindi bikoresho ni amahirwe ntabona uko nsobanura. Imana ibahe umugisha.”

Umuhuzabikorwa w’Umushinga ACHIEVE mu Karere ka Kayonza, Furaha Espoir, yavuze ko abarangije kwiga bahawe n’ibikoresho bakwiye gukura amaboko mu mifuka bakabibyaza iterambere bwite ryabo mu by’ubukungu.

Ati “Urubyiruko rwacu turarufasha kubaka ubuzima bufite intego kandi turabasaba kudapfusha ubusa amahirwe bafite.”
Yasobanuye ko abagenerwabikorwa b’uyu mushinga ubusanzwe bakurikiranwa n’abafashamyumvire 412 b’abagabo n’abagore b’umuryango YWCA Rwanda babihuguriwe, binyuze muri gahunda zo gusura imiryango no guhurira mu matsinda.

Abagenerwabikorwa bagabanyije mu byiciro birimo icy’ababyeyi n’abana bafite virusi itera SIDA, abana bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ababyaye inda zitateganyijwe, abakora uburaya n’abana b’abakobwa birera.

Aba bose ngo bahabwa inyigisho zirimo iz’ubuzima bw’imyororokere, ubumenyi bw’ingenzi mu buzima, izo kwizigama, izo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, izo kubaka umuryango utekanye n’izindi.

Uretse ubumenyi bahabwa, Furaha avuga ko hari n’izindi serivisi bagenerwa hagamijwe iterambere ryabo mu by’ubukungu.

Nibura abanyeshuri 805 biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, uyu mushinga umaze kubishyurira amafaranga y’ishuri unabaha ibikoresho. Abakennye kurusha abandi basaga 1000; bahawe inkunga y’ingoboka ingana n’ibihumbi bisaga 60 Frw buri wese n’izindi serivisi zinyuzwa mu matsinda arimo ayo kuzigama , ay’urubyiruko abarizwa muri Kayonza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza, Harerimana Jean Damascène, yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa, anasaba abarangije kwiga imyuga gushikama bagakora bagamije iterambere kandi abizeza ko ubuyobozi buzababa hafi.

Umushinga USAID/ACHIEVE ufite abagenerwabikorwa 13.382 baherereye mu mirenge 12 yo mu Akarere ka Kayonza.

Urubyiruko rwigishijwe imyuga rwahawe ibikoresho, rusabwa gukura amaboko mu mifuka rukabibyaza umusaruro
Urubyiruko rwahawe ibikoresho rwahize kwiteza imbere
Uru rubyiruko rwahawe Impamyabushobozi zerekana ko rwahuguwe mu myuga itandukanye
Abasoje amasomo bafashe ifoto y'urwibutso bari kumwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza, Harerimana Jean Damascène, yasabye abarangije kwiga imyuga gukora bagamije iterambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .