00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Umuturage afunzwe azira gukubita Gitifu w’Akagari no kumuciraho imyenda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 5 Nzeri 2021 saa 03:13
Yasuwe :
0 0

Umuturage wo mu Karere ka Kayonza ari mu maboko y’inzego z’umutekano nyuma yo gukubita Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari wamukanguriye gutanga ubwisungane mu kwivuza no kubakira ubwiherero bwe.

Ibi byabaye mu cyumweru gishize mu Murenge wa Mukarange mu Kagari ka Rugendabari mu Mudugudu wa Rugendabari mu Karere ka Kayonza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugendabari, Dukuzumuremyi Martin, yabwiye IGIHE ko uyu muturage yamukubise ubwo bari bavuye iwe mu bukangurambaga bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza bwakorwaga urugo ku rugo ku baturage batarishyura.

Yagize ati “Ubwo twari turi muri ubwo bukangurambaga ni bwo twageze mu rugo rw’uwo muturage ntitwahamusanga tuhasanga umugore, twasanze bubaka mbabaza ibyangombwa babinzaniye nsanga batse ibyo kuvugurura barangije bubaka indi nzu. Nahise mbagira inama y’uburyo bakabigenje mbasaba no kubaka ubwiherero bwabo kuko ntabwo bafite.”

Yakomeje avuga ko yabajije umugore impamvu batarishyura ubwisungane mu kwivuza amubwira ko umugabo ariwe ubifataho icyemezo, umugore ngo yasabye uyu muyobozi kumuvugisha ngo akamusaba kwishyura undi amuhamagara kuri telefoni baravugana.

Ati “Umugabo muhamagaye arantuka arambwira ngo barwaniye igihugu none ngo ndamuha amabwiriza y’ibyo akora iwe, narihanganye sinarakara ndakomeza ndamuganirize kugira ngo ubutumwa bwanjye butambuke, arantuka cyane ambwira ko ntakwiriye kumubwiriza.”

Gitifu yakomeje avuga ko bahise bafata umwanzuro wo kubahagarika kubaka babasaba kubanza kubaka ubwiherero bwabo ngo baburangiza bakabona gukomeza kubaka inzu nini bari baratangiye kubaka.

Uyu muyobozi yavuze ko yahise ajya ku biro by’Akagari, agezeyo umugore wa wa mugabo amusangayo afite n’ibaruwa yari yabahaye amusaba imbabazi ko babareka bakabanza bakuzuza inzu bari batangiye kubaka.

Ati “Mu gihe yari akiri aho umugabo we yahise aza amukubitira urushyi imbere yanjye ahita asimbuka ahagarara ku meza mu gihe ngiye guhaguruka ahita amfata araniga ingoto arayikanda hafi kubura umwuka ubu n’inzara ze ziragaragara.”

Gitifu yakomeje avuga ko uyu mugabo yahise anamumenera telefoni ngo kuko yayikubise umugeri ikagwa hakurya, yavuze ko uretse ibyo yanamuciriyeho imyenda aza gukizwa n’urubyiruko rw’abakorerabushake rwahageze ruvuye mu bikorwa byo gufasha abaturage.

Uyu muyobozi akirekurwa ngo yahise ahamagara inzego z’umutekano ziraza ziramutwara ngo nawe ahita ajya gutanga ikirego, ubwo aheruka kubaza ngo bamubwiye ko dosiye ye bagiye kuyishyikiriza Ubushinjacyaha.

Uyu muyobozi yavuze ko yagiye guca mu cyuma kugira ngo barebe niba inyama zo mu nda zitarangiritse kubera imigeri yakubiswe no kumukuba ku gikuta ngo asanga ameze neza, ikibazo yagize ngo ni icy’ingoto yari yabyimbye ariko ngo nayo yatangiye koroha.

Intara y’Iburasirazuba imaze iminsi igaragaramo abaturage bakorera urugomo abayobozi. Muri Nyakanga havuzwe inkuru y’umugabo n’umugore badubitse mu nzoga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, ibi byakurikiwe n’abandi bo mu Karere ka Ngoma bakubise Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ubwo yababuzaga kuragira mu mirima y’abaturage.

Uretse ibi kandi hanakurikiyeho inkuru y’umuturage wo mu Karere ka Nyagatare warwanye na Dasso ubwo yari asanzwe aragira ku muhanda, muri iki cyumweru kandi hari umuturage na Mudugudu batawe muri yombi bazira gukorera urugomo Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .