Kayonza: Umugore yateye icyuma umugabo we aramukomeretsa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 27 Mata 2021 saa 03:55
Yasuwe :
0 0

Umugore w’imyaka 27 y’amavuko wo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza yateye icyuma umugabo we amukomeretsa mu nda arahunga.

Byabaye mu ijoro ryakeye mu Mudugudu wa Gakurazo mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yabwiye IGIHE ko ibi byabaye mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Kabiri ubwo umugabo yatangaga umugore gutaha, umugore ataha atinze cyane anataha yasinze umugabo amubajije aho yari ari undi amutera icyuma.

Ati “ Ni ibintu by’amakimbirane. Babanaga batarasezeranye ariko bafitanye abana babiri, umugabo rero yageze mu rugo atangayo umugore, umugore ataha yasinze undi amubajije aho yari ari undi afata iyuma ngo atangira kumubwira ngo ntamwegere, undi akomeza kumwegera amutera icyuma kimukomeretsa ku nda.”

Gitifu Murekezi yavuze ko nyuma yo kumutera icyuma umugabo ngo yahise ajya kwa muganga mu gihe uwo mugore we yahise aburirwa irengero kugeza n’ubu.

Yasabye abashakanye kwirinda gukemuza amakimbirane kurwana cyangwa gukomeretsanya abasaba kujya bagana ubuyobozi bukabafasha kuyakemura mu biganiro.

Ati “ Iyo bashatse kuyakemura ukundi birangira bitagize ingaruka nziza ku buryo umwe ashobora no gufungwa imyaka myinshi, turabasaba kubana mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bakirinda gukemura amakimbira ukundi kutari mu biganiro.”

Kuri ubu uyu mugabo watewe icyuma n’umugore we arwariye ku kigo Nderabuzima cya Mukarange mu gihe umugore agishakishwa n’inzego z’umutekano.

Ibiro by'akarere ka Kayonza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .