Kayonza: Umugabo yagiye gucukura amabuye y’agaciro rwihishwa apfirayo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 19 Werurwe 2021 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’imyaka 46 wari utuye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mwili, yagiye gucukura amabuye y’agaciro rwihishwa ikirombe kiramugwira apfiramo.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Kabukeye mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Mwili.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwili, Nsolo Bright, yabwiye IGIHE ko uyu muturage yagwiriwe n’ikirombe ubwo yari yagiye gucukura amabuye y’agaciro rwihishwa.

Yagize ati “ Aho yaguye ubusanzwe hakorera Wolfram, yari imaze igihe itahakorera, kubera ko nta burinzi rero buhari, abaturage bajyayo gucukura rwihishwa. Uyu mugabo rero yagiyeyo arimo gucukura ikirombe kiramugwira abari hafi aho barahuruza, abaturage bagiyeyo bakuraho itaka barebye basanga yamaze gushiramo umwuka.”

Gitifu Nsolo yakomeje avuga ko hari n’abandi baturage benshi basanzwe bajya gucukura mu buryo butemewe n’amategeko aya mabuye, bakaba babasabye kwirinda gukora ibi bikorwa ngo kuko bashobora kuhatakariza ubuzima.

Ati “ Kwiba ubwabwo ni umuco mubi, bajya gucukura badafite ibikoresho byabugenewe kuburyo bashobora no gucukura ahantu hashobora kubateza ibibazo, twasabye abaturage kubireka ndetse dufata n’izindi ngamba zirimo kuharinda n’ibindi.”

Yasabye abaturage kandi kwegera abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe bakabasaba akazi aho kujya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bushobora no gutuma baburiramo ubuzima bwabo.

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .