Kayonza: Umugabo w’imyaka 30 wari uherutse kwinjira umugore w’abana batatu birakekwa ko yiyahuye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 19 Mata 2021 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Nkinzingabo Anastase wari ufite imyaka 30 y’amavuko, wari uherutse kwinjira umugore w’abana batatu, yasanzwe munsi y’inzu amanitse mu kiziriko aho bikekwa ko yiyahuye.

Amakuru y’urupfu y’uyu mugabo yamenyekanye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuwa Mbere. Yasanzwe mu Mudugudu wa Ruvumu mu Kagari ka Rurambi mu Murenge wa Nyamirama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Nyirabizeyimana Immaculée, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo bikekwa ko yiyahuye yari amaze umwaka urenga yinjiye umugore w’abana batatu akaba ari nawe babanaga.

Yagize ati “ Birakekwa ko yiyahuye nijoro mu ma saa Yine, amakuru twayamenye ahagana saa Tanu duhamagawe n’umuvandimwe we, yari afite umugore yinjiye kuko yabagana n’uwo mugore iwe ufite abana batatu, uwo mugore rero niwe wagiye guhamagara mukuru we n’umuyobozi w’Umudugudu.”

Gitifu Nyirabizeyimana yavuze ko uwo mugabo ejo yiriwe akora akazi bisanzwe, ngo hari n’ahantu hari akabari gakora mu buryo butemewe yagiyeyo gufatayo inzoga arayinywa nyuma ajya iwabo kwa nyina akurayo ikiziriko ari nacyo yakoresheje yiyahura.

Gitifu yavuze ko ibivugwa by’uko uyu mugabo yiyahuye nyuma yo guhozwa ku nkeke n’uwo mugore atabizi, ahamya ko Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyishe uwo mugabo niba yaniyahuye hamenyekane icyabiteye.

Kuri ubu umurambo w’uyu mugabo wajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .