00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Hari gushakishwa uwabyaye umwana akamuta kuri Muhazi ari mu gikarito

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 16 Kanama 2021 saa 01:51
Yasuwe :
0 0

Inzego z’umutekano zifatanyije n’iz’ibanze mu mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, ziri gushakisha umuntu wabyaye umwana akamuta ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi yapfuye.

Uru ruhinja rwahabonetse kuri iki Cyumweru mu Mudugudu w’Akabeza mu Kagari k’Urugarama mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza.

Urwo ruhinja bigaragara ko rwari rumaze nk’iminsi itatu ruvutse bakaba barusanze mu gikarito mu nkengero z’ikiyaga cya Muhazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye IGIHE ko uwo mwana bamusanze mu ikarito ipfundikiye ngo bigaragara ko ari umuntu waje akamuharambika.

Ati “Twamutoraguye ejo ku nkengero za Muhazi, yabonywe n’abantu bari bavuye gusenya, yari ari mu gakarito, ni uruhinja bigaragara ko rwari rumaze nk’iminsi itatu, twahise duhamagara RIB na Polisi turamufata tumujyana kwa muganga kugira ngo barebe inkomoko y’urupfu rwe.”

Yakomeje avuga ko uwahamujugunye agishakishwa bakaba bari kubariza mu bitaro bya Gahini ndetse no hirya no hino mu miryango umuntu bazi wabyaye umwana ntamurere akajya kumujugunya.

Gitifu Rukeribuga yavuze ko zimwe mu mpamvu zituma kuri iki kiyaga hakunda kujugunywa imirambo ari uko hari igice kinini kidatuwe n’abantu ahubwo kigizwe n’ibiti byinshi. Yavuze ko hari n’abantu bicirwa ahandi bakaza kuhabata mu ijoro.

Uyu muyobozi avuga ku ngamba bafashe kuri ubu yagize ati “ Twahashyize irondo rizajya rihakora buri munsi mu rwego rwo kureba ko abahajugunya imirambo n’ubundi bugizi bwa nabi bwacika, ikindi hari umushinga wo gucanira uyu muhanda uturuka Kigali kugera Kagitumba na cyo kizaba ari igisubizo kirambye.”

Umurambo w'uruhinja watoraguwe ku nkengero y'Ikiyaga cya Muhazi uri mu gikarito

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .