00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Hari gushakishwa amakuru ku mibiri icumi yabonetse hafi y’urugo rw’umuturage

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 13 Nyakanga 2021 saa 02:40
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamirama uherereye mu Karere ka Kayonza, buri gushakisha amakuru ku mibiri icumi imaze igihe kinini mu butaka yabonetse hafi y’urugo rw’umuturage.

Iyi mibiri yabonywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 mu Mudugudu wa Kabuye mu Kagari ka Gikaya, mu Murenge wa Nyamirama ho mu Karere ka Kayonza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Nkurunziza Pascal, yabwiye IGIHE ko iyi mibiri yabonetse ubwo hacukurwaga umusingi n’umuturage ngo yubake igipangu.

Yagize ati “ Iyo mibiri yabonetse ku rugo rw’umuturage ubwo bari bari gucukura umusingi wo kubakamo urupangu, imibiri babashije kubona ntitwahise tumenya ngo ni ingahe kuko yarangiritse cyane ariko tugereranyije hamwe n’inzego twari turi kumwe ni nk’imibiri icyenda cyangwa icumi.”

Gitifu Nkurunziza yavuze ko iyi mibiri yabonywe na nyir’urugo wacukuraga umusingi wo kubakaho igipangu, avuka ko bakoranye na komite ya Ibuka ku rwego rw’Akagari n’Umurenge ngo harebwe niba abo bantu barishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ariko ngo ntabwo biremezwa neza.

Ati “ Abari bahatuye mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi batubwiye ko nta makuru bafite, ubu turacyashakisha amakuru ngo tumenye abo bantu abo ari bo.”

Kuri ubu iyi mibiri yajyanywe ku biro by’Akagari ka Gikaya mu gihe iperereza rikomeje ngo imyirondoro y’abo bantu imenyekane n’icyo bazize.

Mu murenge wa Nyamirama niho habonetse iyo mibiri igera ku icumi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .