00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Guverineri Gasana yakirijwe ibibazo birimo iby’ubutaka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 21 Nzeri 2021 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yakirijwe n’abaturage ibibazo birimo iby’ubutaka bwabaruwe nk’ubwo guturwaho kandi ari ubwo guhingaho ndetse n’ibibazo by’abaturage babwiwe ko bagiye gutererwa ibiti bivangwa n’imyaka none amaso akaba yaraheze mu kirere.

Ibi bibazo yabigejejweho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Nzeri 2021, ubwo yitabiraga inteko z’abaturage mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza.

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda, tariki ya 14 Werurwe 2020, inteko z’abaturage zahise zisubikwa zongera gufungurwa mu cyumweru gishize.

Ibi byatumye bimwe mu bibazo by’abaturage byiyongera cyane bitewe nuko aho byakemurirwaga hari hatakiboneka. Abo mu Murenge wa Murama ubwo babonaga Guverineri Gasana Emmanuel bamugejejeho ibibazo bitandukanye byiganjemo ibibazo by’ubutaka, abasenyewe n’ibiza batabonye amabati, abagiranye amakimbirane mu miryango ndetse n’ibishingiye ku guhabwa ibyiciro by’ubudehe bidahuye n’ubushobozi bwabo.

Musengimana Console utuye mu Mudugudu wa Kinyinya yavuze ko bababujije guhinga bababwira ko hari umushinga ugiye kuza kubaterera ibiti mu mirima yabo, agaragaza ko igihe cy’ihinga kiri kubasiga utaraza ndetse nta n’igikorwa na kimwe kirakorwa asaba ubuyobozi kubavuganira.

Undi muturage watanze ikibazo ni Manirafasha Emmanuel, yavuze ko we n’abandi baturage baturanye bafite ikibazo cy’ubutaka bwabo bwose bwabaruwe nk’ubwo guturamo nyamara hari uburi mu gice cyagenewe guhinga.

Yasabye ubuyobozi kubafasha ubwo butaka bugashyirwa mu gice cy’ubuhinzi ngo kuko ari bunini basabwa kubusorera amafaranga menshi batapfa kubona.

Guverineri Gasana yavuze ko imwe mu mpamvu yatumye haboneka ibibazo byinshi harimo n’icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse inteko z’abaturage kuko aho bahuriraga n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bagakemura bimwe mu bibazo babaga bafite.

Yakomeje asaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze kongera imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage bakarushaho kubegera no kubaba hafi muri iki gihe inteko z’abaturage zongeye gufungurwa.

Ati “Turabasaba gutanga serivisi ku bayikeneye, kwegera abaturage, gukemura ibibazo byabo byakurura amakimbirane n’inzangano n’amacakubiri, ni ikintu twahisemo twese kugira ngo umuturage abe ku isonga mu kumukemurira ibibazo bye.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yafashe umwanzuro wo gufungura inteko z’abaturage nyuma yaho icyorezo cya COVID-19 gitangiye kugabanuka ndetse Abanyarwanda benshi bakaba bari gukingirwa iki cyorezo.

Guverineri Gasana Emmanuel yasabye abayobozi bo mu nzego z'ibanze kwita ku bibazo by'abaturage
Abaturage baboneyeho umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .