Kwamamaza

Kayonza:Batatu bafatanywe inka icumi bakekwaho kwiba mu karere ka Nyagatare

Yanditswe kuya 17-09-2016 saa 07:35' na IGIHE


Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza ifunze abagabo batatu nyuma yo kubafatana inka icumi bakekwaho kwiba mu karere ka Nyagatare mu ijoro ryo ku wa 14 Nzeri.

Rugema Fred, Rutikanga James na Mutaganda Celestin ni bo bakekwaho kuziba mu rwuri ruherereye mu murenge wa Karangazi, bakaba barafatiwe mu murenge wa Gahini, ho mu karere ka Kayonza mu gitondo cyo ku itariki 15 Nzeri.

Asobanura uko bafashwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati "Bazishyiriye umwe mu baguzi b’inka utuye mu murenge wa Gahini. Yagize amakenga y’uko bashobora kuba bazibye, maze amenyesha Polisi imuri hafi izo mpungenge, hanyuma bamaze gufatwa bemera ko bazibye."

"Gushaka gukira biciye mu nzira zinyuranije n’amategeko biri mu bitera bamwe kwiba. Abantu bakwiriye kureka gutega amaramuko n’imibereho ku kwiba cyangwa ku bindi bikorwa binyuranije n’amategeko, ahubwo bagashaka ibyo bakora bibateza imbere byemewe."

Yavuze ko izo nka zashyikirijwe nyirazo washimye abagize uruhare mu ifatwa ryazo, kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo harebwe niba nta bandi bagize uruhare muri ubwo bujura.

Yakomeje ubutumwa bwe agira ati"Gukora neza amarondo no gutanga amakuru ku gihe ni bumwe mu buryo bwo kurwanya ibyaha. Bituma kandi hafatwa ababikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora."

Yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego yafashe ingamba zo kurushaho kurwanya ibikorwa by’ubujura bw’amatungo mu Ntara y’Iburasirazuba, ariko na none yibutsa ko uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibyaha rukenewe.

Aba bakekwaho ubujura baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano, nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 22 Ugushyingo 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved