Kayonza: Batanu bakurikiranyweho kumena imodoka bakibamo ibihumbi 22 $

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 20 Gicurasi 2018 saa 12:38
Yasuwe :
1 0

Abagabo batanu bafungiye mu Karere ka Kayonza bakurikiranyweho kumena imodoka y’umucuruzi witwa Mazimpaka Jean Nepomuscène bakiba 22100$ (agera kuri miliyoni 19 Frw) n’ibihumbi 200 Frw, bafashijwe n’umugabo wari waturukanye mu Mujyi wa Kigali na nyirayo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Kanamugire Theobald, yabwiye IGIHE ko kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa tatu za mu gitondo aribwo Polisi yataye muri yombi abo bagabo batanu bafite hagati y’imyakla 31 na 37, ibasangana ayo madolari ya Amerika uko yakabaye, ariko mu mafaranga y’u Rwanda haboneka ibihumbi 90 Frw gusa.

Yakomeje agira ati “Bayamwibye ubwo yari aparitse imodoka i Kayonza kuri sitasiyo ya Source Oil. Uwamugambaniye ni uwo bavanye i Kigali azi ko ayafite neza, noneho bageze i Kayonza wa mugabo ariho anywa agafata mu kabari, uwo bari kumwe aca ku ruhande ashaka abantu b’abakanishi bane nawe wa gatanu, imodoka barayimena, binjiramo barayatwara.”

Polisi ivuga ko uwo wagambanye yari avuye i Kigali agiye kwereka Mazimpaka aho yazajya agurisha amapine i Kayonza, ku buryo ngo ari umuntu w’inshuti basanganywe.

Uko ari batanu, bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura buciye icyuho buhanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza