00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Bahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abajura batobora inzu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 4 Ukwakira 2021 saa 06:24
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Kagari ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza baravuga ko bahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abajura babiba barimo n’abatobora inzu bakabasangamo.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bemeza ko nta munsi ugishira hatagize umuturage utaka ko yibwe.

Aba baturage bavuga ko batewe ubwoba n’uko umubare w’abajura ukomeje kwiyongera bakaboneraho gusaba polisi kubafasha guta muri yombi abakekwa bitewe n’uko hari n’abakingirwa ikibaba n’ubuyobozi.

Umwe yagize ati "Nimudufashe abajura bagiye kutumaraho ibintu kandi babaye benshi. Ubu dusigaye turara duhagaze kubera gutinya ko badusanga mu nzu."

Yakomeje avuga ko iki kibazo cy’ubujura abayobozi ntacyo bagikoraho kuko hari n’ababahishira bitewe n’uko babacumbikiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kayonza, Ntakirutimana Adrien, na we yemereye IGIHE, ko abajura biyongereye muri aka gace.

Ati "Ni byo koko abajura bariyongereye kandi abanyerondo batanu ntibacunga umudugudu wose. Ubu dufatanyije n’Akarere turi kureba uko twakora urutonde rw’abakekwa noneho bakajyanwa mu bigo ngororamuco."

Yakomeje ahakana ibijyanye n’amakuru avuga ko hari abayobozi bakingira ikibaba abajura ngo kuko nta nyungu baba babifitemo.

Aba bafashwe bamaze kwiba inkoko
Abaturage bo mu Karere ka Kayonza barinubira ubujura buciye icyuho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .