00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Barinubira kubuzwa guhinga ngo imirima yabo ikorwemo amaterasi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 14 Ukwakira 2021 saa 04:00
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murama, baravuga ko bashobora kuzahura n’inzara nyuma y’uko bari kubuzwa guhinga kugira ngo mu mirima yabo hacibwe amaterasi y’indinganire.

Aya materasi agiye gucibwa kuri hegitari zigera kuri 900. Ni umushinga ubuyobozi bwumvikanyeho n’abaturage kugira ngo bazabashe kubona umusaruro uhagije mu buhinzi bwabo.

Aba baturage na bo bemera ko bumvikanye n’ubuyobozi ko amaterasi yacibwa ndetse hagira ibice bipimwa ibindi barabisigarana ngo bazabihingemo ariko baza gutungurwa no kuba hose hari gukorerwa kabone n’ahatari ku misozi.

Bamwe mu baganiriye na Radio1, bavuze ko ubuyobozi bwababwiye igice batagomba guhinga kigacibwamo amaterasi ariko bakaza gutungurwa no kubona n’ahandi batapimye bayahaciye kandi hari abari batangiye kuhahinga.

Umwe yagize ati “Aho bapimye ho twari tubizi ko hazakorwa, aho batapimye bamwe barahinze, baraza baravuga ngo n’aha hose tutapimye nubwo mwahinze amaboko yanyu yapfuye ubusa tuzahakora amaterasi, urebye uyu mwaka wose turi mu gihirahiro.”

Undi ati “Twe akamaro k’amaterasi turakumva kuko ni meza ariko twagiye guhinga baratubuza.”

Bakomeje bavuga ko kubuzwa guhinga kandi ari cyo cyari kibatunze bishobora kuzabateza inzara ubuzima bwabo bukajya mu kaga.

“Turifuza kugira ngo aho hatapimwe baduhe uburenganzira duhinge, tuzabashe kubona ibidutunga naho ubundi inzara yazatwica.”

Undi ati “Inzara ntabwo izatworohera, nta bishyimbo duhinze cyangwa ibirayi ubu hazabaho inzara ko ntacyo tuzasarura.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Munganyika Hope, yahakanye kuba bari gukora mu gice kitapimwe, avuga ko ibyo bari gukora byumvikanweho n’abaturage nyuma yo gusobanurirwa akamaro k’amaterasi.

Yagize ati “Iki gikorwa kijya gutangira ahantu hose hazakorwa amaterasi abaturage twahuye nabo barasobanurirwa, tubabwira ko ari umushinga ubafitiye inyungu baranabyemera.”

“Ubwo abo ngabo sinzi abo ari bo ariko amaterasi arimo arakorwa mu Murenge wa Murama kuri hegitari zigera kuri 900 ahantu hose hashoboka, barahemeje kandi na ba nyiraho bemeza ko biteguye ko yashyirwamo bamwe bari no gukora muri ibyo bikorwa.”

Amaterasi y’indinganire n’imwe muri gahunda Leta yashyizeho mu guteza imbere ubuhinzi, iki ni igikorwa cyiza kiri gukorwa aha ariko kuba abaturage batasigarana aho guhinga bikazabateza inzara byaba biteye inkeke.

Ifoto igaragaza ubutaka butunganyijweho amaterase

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .