Karongi: Uwarindaga ububiko bw’ibitabo muri Caritas yasanzwe yapfuye harakekwa inzoga

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 Nyakanga 2018 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

Ntakirutimana Samuel w’imyaka 46 wakoraga akazi k’ubuzamu muri Caritas, mu Murenge wa Bwishyura ho mu Karere ka Karongi, yasanzwe aho akorera yapfuye, yubitse umutwe ku butaka.

Ahagana Saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ni bwo umurambo wa Ntakirutimana wagaragaye umutwe uri ku butaka ameze nk’upfukamye, bikekwa ko yishwe n’inzoga yari yanyoye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Uwimana Phanuel, yabwiye IGIHE, ko Ntakirutimana ashobobora kuba yishwe n’nzoga bitewe n’uko basanze umurambo we umeze.

Yagize ati “Harakekwa ko nta muntu wamwishe kuko umurambo wagaragaye umutwe we uri mu gitaka ameze nk’uhennye, mbese asa nk’umuntu waguye akabura uko yiyegura. Birakekwa ko yishwe n’inzoga kuko tunamwegura, inzoga zahise zimuva mu kanwa kandi ngo no ku mugoroba yari yagaragaye yasinze”.

Yakomeje avuga ko amakuru y’urupfu rwa Ntakirutimana bayamenye bayabwiwe n’umuzamu mugenzi we bakoranaga, ubwo yajyaga kumureba mu gitondo ngo batahe.

Uwimana avuga ko umurambo wajyanwe mu bitaro bya Kibuye, kugira ngo usuzumwe, anashishikariza abaturage kunywa inzoga zitabasha kubategeka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza