Kwamamaza

Karongi: Umwarimu yafatanywe udupfunyika icyenda tw’urumogi

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 20:47' na Thamimu Hakizimana


Nzabihimana Isaie, wigishaga mu rwunge rw’amashuri rwa Rubazi mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi, yatawe muri yombi na polisi y’u Rwanda nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge birimo udupfunyika icyenda tw’urumogi na litiro imwe ya Kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengezuba, CIP Theobald Kanamugire, yatangarije IGIHE ko uyu mwarimu Nzabihimana yatawe muri yombi ku wa Kabiri tariki ya 23 nyuma yo gufatanwa udupfunyika icyenda tw’urumogi na Litiro imwe y’inzoga ya Kanyanga.

CIP Kanamugire yagize ati “ Nibyo yafatanywe udupfunyika tw’urumogi na litiro ya kanyanga.”

Yakomeje avuga ko uyu mwarimu Nzabihimana ibi biyobyabwenge yafatanywe ashobora kuba yarabigurishaga.

Uyu mwarimu wafatanywe ibyobyabwenge yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubengera aho afungiye mbere yuko ashyikirizwa ubushinjacyaha.

Igika cya Kabiri cy’ingingo ya 594 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko “Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).”

Umwarimu wigisha mu rwunge rw'amashuri rwa Rubazi yafatanywe ibiyobyabwenge birimo udupfunyika icyenda tw'urumogi

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved