Karongi: Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri afunzwe azira gukubita abanyeshuri mu buryo bukabije

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Mata 2018 saa 07:24
Yasuwe :
3 3

Polisi y’u Rwanda iributsa ababyeyi, abarimu n’abandi bafite inshingano zo kurera, kwirinda guhana abana mu buryo bukabije kuko bibagiraho ingaruka mu mutwe ku mubiri.

Ibi Polisi y’u Rwanda ibivuze nyuma y’ibiheruka kubera mu Karere ka Karongi mu murenge wa Rubengera mu Kagari ka Gisanze, aho ku itariki ya 31 Werurwe umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ryisumbuye rya Rubengera yahannye ku buryo bukabije abana batatu bo mu kigo abereye umuyobozi, aho yabakubise bikabaviramo kujyanwa mu bitaro, ubu uyu muyobozi akaba ari mu maboko ya Polisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Innocent Gasasira, yavuze ko guhana abana mu buryo budasanzwe ari icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda.

Yagize ati “Uburyo uyu muyobozi yahannyemo bariya banyeshuri buteye ubwoba. Ni ibihano bitahabwa ikiremwamuntu”.

CIP Gasasira yakomeje yibutsa abanyarwanda muri rusange kudahishira umuntu wese babonye afite imyitwarire nk’iyaranze uriya mwarimu, ahubwo bakajya bihutira kubibwira ubuyobozi kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Yagize ati “Turasaba ko nta muntu waceceka abonye umuntu ufite imyitarwire nk’iriya, nk’ababyeyi, abaturanyi ndetse n’abanyarwanda muri rusange, dukwiye gushyira hamwe mu kurinda no guteza imbere uburenganzira bw’abana dutangira amakuru byihuse igihetubonye uhutuza uburenganzira bwe”.

Ingingo ya 152 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukubita agambiriye gukomeretsa umwana cyangwa undi muntu udafite ubushobozi bwo kwirwanaho bikamugiraho ingaruka mu mutwe cyangwa ku mubiri ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza ku bihumbi Magana atanu.

Ifoto ya Satellite igaragaza agace iki gikorwa cyabereyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza