00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Umuturage yasubije ibikoresho yasahuye banki muri Jenoside

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 2 Ugushyingo 2021 saa 01:16
Yasuwe :
0 0

Mu murenge wa Bwishyura, mu karere ka Karongi, haravugwa inkuru y’umuturage wagaruye intebe avuga ko zasahuwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ababonye izi ntebe basanze ziriho agapapuro kariho ijambo ryo muri Bibiliya, rivuga ko amategeko y’Imana ategeka abafite ibyo basahuye ko bakwiye kubisubiza ba nyira byo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin yabwiye IGIHE ko nk’ubuyobozi bashimye uyu muturage wagize umutima wo kwisubiraho, agasubiza ibyibwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati “Igikorwa uyu muntu yakoze cyo twagishimye, nk’uko twabisanze ku nyandiko ubwe yikoreye, cyangwa ku nyandiko twasanze kuri izo ntebe, yerekana ko ari ibyasahuwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Bigaragara ko hari harimo ubushake no kwisubiraho”.

Gitifu Ayabagabo yakomeje agira ati “Ubutumwa umuntu yatanga ni uko kubera amateka ya Jenoside u Rwanda rwanyuzemo kugeza ubu haba hari amakuru ataraboneka, uretse n’ibintu hari n’abantu baramenyekana aho bajugunywe, umuntu yasaba abafite bene ayo makuru ko bajya bayatanga”.

Izi ntebe uko ari eshatu ziri ku biro by’Umurenge wa Bwishyura, mu gihe hagishakwa uko zasubizwa Banki y’abaturage zasahuwemo mu myaka 27 ishize.

Ababonye izi ntebe bavuga ko bazisanze imbere y’inzu Banki y’Abaturage yahoze ikoreramo mu yahoze ari Komine Gitesi, ubu ni mu kagari ka Kinihira Umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi.

Izi ntebe zariho agapapuro kanditseho umurongo wo muri Bibiliya.

Handitse hati “ Ezekiyeli 18,2128, Le 02/11/2021. Nk’uko amategeko y’Imana abitegeka, tugaruye ibi byibano, byasahuwe muri Banki y’Abaturage ya Gitesi mu 1994. Ubu nibwo mwuka wera abidutegetse ku Mana”.

Izi ntebe zari zimaze imyaka 27 zisahuwe Banki y'Abaturage muri Bwishyura
Aka ni agapapuro kanditseho umurongo wo muri Bibiliya n'impamvu izi ntebe zagaruwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .