Karongi: Umusore yafatiwe mu modoka ijya i Kigali atwaye agafuka k’urumogi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Kamena 2018 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Karongi yataye muri yombi umusore w’imyaka 25 wari ufite agafuka k’urumogi, nyuma yo gutangwaho amakuru n’abagenzi ubwo yari mu modoka iva i Karongi yerekeza mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Gasasira Innocent, yavuze ko uyu musore yafashwe ku Cyumweru tariki 17 Kamena, ubwo umugenzi bari mu modoka imwe bava i Karongi berekeza i Kigali yatangaga amakuru y’uwo musore wari utwaye urumogi, bigatuma Polisi imufata.

Yakomeje agira ati “Yari afite agafuka karimo urumogi, aho yagendaga agahisha mu maguru, ariko kubera ko hari abaturage bamaze kumva ibyiza byo kugira amakenga no gutangira amakuru ku gihe, umwe mu baturage bari bafatanyije urugendo yaketse ko ashobora kuba atwaye ibiyobyabwenge, ahamagara Polisi nayo ihagarikira iyo modoka.”

Iyo modoka ngo yahagaritswe igeze mu mudugudu wa Kamonyi akagari ka Mukimba mu murenge wa Rugabano, isatse uwo musore imusangana 2,5kg by’urumogi ihita imushyikiriza urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

CIP Gasasira yagiriye inama abishora mu biyobyabwenge, abasaba kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko bibateza imbere bikanateza imbere igihugu.

Yakomeje agira ati “Turagira inama abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, ababicuruza ndetse n’ababikoresha kubireka, kuko ubu badafatwa na Polisi y’u Rwanda gusa, ahubwo n’abaturage bamaze kumenya ububi bwabyo bakaba basigaye babifatira kandi bamenye ko niyo baca mu rihumye abaturage umunsi umwe, bamenye ko ukurikiyeho bitazabahira.”

Yashimye uruhare rw’abaturage mu gukumira ibyaha bitandukanye birimo ibiyobyabwenge, avuga ko uyu watanze amakuru yatumye uyu musore afatwa akwiye kubera abandi batarumva neza ibyiza byo gufatanya na Polisi kurwanya ibyaha urugero.

Polisi yanatangaje ko mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu, nabwo abaturage bafashe uwitwa Ntawigenera Claudine w’imyaka 27 afite udupfunyika 48 tw’urumogi, wari umaze iminsi ashakishwa kuko yakekwagaho gucuruza urumogi.

Umusore wafatanywe agafuka k'urumogi yerekeza mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza