Karongi: Umuryango umaze iminsi itatu warimwe umurambo wawo kubera ubwishyu mu bitaro

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 12 Werurwe 2018 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Umuryango wo mu Kagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi, umaze iminsi itatu warimwe umurambo w’umwana wawo kubera ikibazo cyo kubura ubwishyu mu Bitaro bya Kibuye yari arwariyemo.

Ku wa Gatanu, tariki 9 Werurwe 2018, ni bwo Nyirabagesera Christine w’imyaka 25 wari ufite ubumuga bwo kutavuga yitabye Imana, aguye mu Bitaro bya Kibuye.

Amakuru aturuka muri uwo muryango ni uko inshuti n’abaturanyi bari mu kiriyo, bategereje gushyingura ariko bahura n’ikibazo cy’uko umurambo ibitaro bitarawurekura kuko biri kwishyuza amafaranga agera ku bihumbi 200 cyangwa umuryango ukazana icyangombwa cy’abatishoboye.

Umuryango wa nyakwigendera ugizwe n’abantu bane utunzwe no guca inshuro ndetse abaturage bavuga ko wabarizwaga mu cyiciro cya Mbere cy’Ubudehe ariko waje gushyirwa mu cya gatatu mu buryo budasobanutse.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba François, yabwiye IGIHE ko yari azi ko nyakwigendera yashyinguwe ariko avuga ko bagiye gufasha uyu muryango kugira ngo bishyirwe mu bikorwa.

Yagize ati “Ni umwana w’umuturanyi nanjye barabimbwiye mpa umuryango we ibihumbi 10 Frw byo kugira ngo aze gushyingurwa ku buryo nari nzi ko byarangiye, ariko amakuru namenye ni uko yari umwana w’impfubyi warerwaga n’abaturanyi ku buryo tugiye kureba uburyo ubuyobozi bw’Akarere bubafasha kuko hari amafaranga y’Ingoboka afasha abatishoboye.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibuye, Dr Emmanuel Ntirenganya, we yahakaniye IGIHE ko bimanye umurambo.

Yagize ati “Birababaje kuba bavuze gutyo kuko ntabwo twamubimye ahubwo twabasabye kutwandikira urupapuro rugaragaza igihe bazishyurira ibitaro kugira ngo bajye kumushyingura bahita bamuta aho hasigara uwari ugiye kubandikisha urwo rupapuro ku buryo kugeza ubwo tutari twababona.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza