00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Ubukene n’ubusambanyi, bimwe mu bibangamiye umugore wo mu cyaro

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 16 Ukwakira 2021 saa 03:45
Yasuwe :
0 0

Abagore bo mu Murenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi, bavuga ko ubukene,ubushoreke n’ubusambanyi ari bimwe mu bikibangamiye umugore wo mu cyaro.

Babitangaje kuri uyu wa 15 Ukwakira 2021, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro.

Nyiraneza Janvière yavuze ko bamwe mu bagore bo mu cyaro bamerewe neza abandi bakaba bamerewe nabi, kuko bamwe bavunika ndetse ngo banabangamiwe n’ikibazo cy’ubukene.

Yagize ati “Hari umugore wo mu cyaro umerewe neza n’utamerewe neza biterwa n’uwo ari we. Ibibazo duhura na byo harimo kurya tuvunitse, ubwo se nakubwira ngo mfite ubuzima bwiza ntafite aho mba, mba mu nzu nishyura imibyizi?”

Mukasakindi Marie Louise yavuze ko umugore wo mu cyaro ikimubeshejeho ari uguca inshuro agatunga urugo n’abana.

Ati “Ibibazo duhura na byo ni ukubaho nabi mu rugo bitewe n’ubusambanyi n’ubuharike. Hari igihe umugabo aguta akajya kwishakira abandi bagore cyangwa n’umugore agasiga umugabo akajya mu bandi bagabo. Ubwo rero iyo bigenze gutyo uratuza ugategereza ko azagaruka. Ubwo busambanyi n’ubushoreke akenshi nibyo bikurura intonganya mu rugo.”

Umuyobozi w’Umuryango ActionAid ufasha abaturage kwivana mu bukene, Uwamariya Josephine, avuga ko uyu munsi umugore n’umukobwa bo mu cyaro, bahagaze neza agereranyije no mu myaka yashize kuko ubu bahawe amahirwe abafasha kwiteza imbere.

Yagize ati “Birigaragaza ko bahawe amahirwe yo kwiteza imbere. Dushyira abagore mu matsinda tukabaha amafaranga bakabasha gukora imishinga ibateza imbere.”

Mu murenge wa Gitesi ActionAid yahubatse irerero ry’abana b’inshuke mu rwego rwo gufasha abagore kubona ahantu hizewe basiga abana igihe bagiye mu mirimo.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yavuze ko umugore wo mu cyaro ahagaze neza gusa asaba abatuye aka karere kwirinda amakimbirane.

Ati “Urugo rurimo amakimbirane ntirushobora gutera imbere. Dukora ubukangurambaga kugira ngo twigishe abantu kwirinda amakimbirane ariko aho bidakunze habeho guhana uwahohoteye mugenzi we”.

Mukarutesi yavuze ko muri aka karere kimwe n’ahandi mu gihugu hari gahunda zo gufasha abaturage kuva mu bukene, nko kubaha amatungo magufi no kubabumbira mu makoperative kugira ngo babashe kubona inguzanyo biboroheye.

Ati “Gahunda zirahari zo gufasha abantu kandi zizakomeza. Hari ingero z’abatanga ubuhamya ko inkunga bahawe bagiye bayikoresha neza bakava ku rwego rumwe bakagera ku rundi”.

Kuri iyi nshuro, Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Munyarwanda guma ku ruhembe mu iterambere, wirinda kandi uhangana n’ingaruka za COVID−19.’

Ubo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu cyaro mu Murenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .