Karongi: Polisi yihanangirije abangiza ibidukikije bitwaje gushaka zahabu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 Werurwe 2021 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Mu rukerera rwa tariki ya 28 Gashyantare Polisi ikorera mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rugabano yafashe abantu bane barimo gushakisha amabuye y’agaciro mu mugezi witwa Butita uhereye mu Mudugu wa Karambi mu Kagari ka Tyazo mu Murenge wa Rugabano, bafashwe batarabona ayo mabuye y’agaciro.

Aba bafashwe nyuma y’iminsi mike ishize muri Gashyantare uyu mwaka hafashwe abandi 15 nabo bari muri ibyo bikorwa bavuga ko barimo gushaka amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa zahabu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abo bantu bafatwa barimo gushakisha amabuye y’agaciro mu mugezi wa Butita na Musogoro, bavuga ko ari zahabu barimo gushakamo.

Ni ibikorwa bakorera mu mirenge ya Rugabano, Gashari na Rubengera. Mu murenge wa Rubengera babikorera mu mugezi witwa Musogoro naho muri Rugabano na Gashari babikorera mu mugezi wa Butita.

Yagize ati “Tariki ya 15 Gashyantare hari hafashwe abantu 15 none ubu hafashwe 4, bafatwa barimo kwangiza imigezi, barimbura ibiti bikikije imigezi. Bafatanwa ibikoresho bifashisha mu gushaka ayo mabuye y’agaciro nk’amasuka,ibitiyo, amapiki ndetse n’imihoro.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko abaturage baturiye ahabera ibyo bikorwa bakunze guhishira bariya bantu ariyo mpamvu Polisi y’u Rwanda n’abayobozi mu nzego z’ibanza babegera bakabaganiriza.

Ati “Dufite amakuru ko bariya bangiza ibidukikije baha amafaranga abaturage bafite imirima hafi aho bagaceceka kuko bababwira ko barimo gushakamo zahabu. Twegera abaturage na bariya bangiza ibidukikije tukabakangurira ko ibyo barimo binyuranye n’amategeko agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda kandi ko baba barimo kwangiza ibidukikije. Tubabwira ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa n’abantu babifitiye ibyangombwa.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane abantu baha akazi bariya baturage ngo bajye gushakisha ayo mabuye kuko bavuga ko hari abo bakorera.

Abafatwa bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) ikorera muri za Sitasiyo za Polisi mu Karere ka Karongi kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .