00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Minisitiri w’Ubuzima muri Kenya yashimye uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu kurwanya malaria

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 18 Ugushyingo 2021 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Senateri akaba Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya, Mutahi Kagwe, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yashimye uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu kurwanya Malaria avuga ko ibihugu byo mu Karere bikwiriye gutahiriza umugozi umwe mu rugamba rwo guhashya iyi ndwara.

Yabitangaje ku wa 16 Ugushyingo 2021 ubwo yasuraga Akarere ka Karongi, Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr Ngamije Daniel akamwereka ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima n’uruhare bagira mu guhangana na Malaria.

Abajyanama b’ubuzima beretse aba bayobozi uburyo bakoresha mu kurwanya Malaria burimo imiti yica imibu n’uburyo bwo gusuzuma ibidendezi bakamenya niba birimo imibu itera malaria.

Iyo babonye ikidendezi kirimo imibu itera Malaria bahita bakigomorora bagashyiramo amazi mashya ibi bakabikora buri minsi itatu kugeza iyo mibu ipfuye igashira.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mubuga yabwiye aba baminisitiri ko uburyo bwose bwo kurwanya Malaria hiyongereyeho no kuba isigaye ivurwa n’abajyanama b’ubuzima byatumye ibipimo by’abarwayi bayo muri aka gace bimanuka biva kuri 37% bigera kuri 12% ndetse ngo nta muntu ukicwa n’iyi ndwara.

Minisitiri Kagwe yashimye uburyo abajyanama b’ubuzima bafatanya n’abakozi ku bigo nderabuzima gushakisha aho imibu iterera amagi ngo hafatwe ingamba zo kuyirinda hakiri kare.

Yavuze ko ibi bikorwa abajyanama b’ubuzima bakora ari indashyikirwa kuko bifasha igihugu mu kuzigama amafaranga menshi yakabaye agenda mu bikorwa byo kuvuza abarwayi ba Malaria.

Dr Ngamije yavuze ko mu rwego rwo guhangana na Malaria mu bihugu bigize akarere u Rwanda ruherereyemo, ari byiza ko igihugu nka Kenya gisura ibikorwa bishingirwaho mu kuyihashya kugira ngo ibyo ashima bibe byaha umurongo ngenderwaho washyigikirwa n’ibindi bihugu kugira ngo bagire imyumvire imwe mu kurwanya iyo ndwara.

Umuyobozi Mukuru wa SFH Rwanda, Manase Gihana Wandera, ufasha kubonera imiti n’amahugurwa abajyanama b’ubuzima mu kurwanya Malaria avuga ko ubu hari kwigwa ubutyo bahana ubumenyi n’ibindi bihugu ku bikorwa byahurirwaho mu kurwanya iyo ndwara ku buryo bwagutse.

Minisitiri w'Ubuzima muri Kenya, Mutahi Kagwe (wa mbere iburyo) na Minisitiri w'Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel, ubwo basuraga ibikorwa by'abajyanama b'ubuzima i Karongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .