00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Miliyari 24 Frw zigiye gushorwa mu mishinga yo kwegereza abaturage amazi meza

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 28 Ukwakira 2021 saa 01:33
Yasuwe :
0 0

Akarere ka Karongi kagiye gushora miliyari 24 Frw mu mishinga yo kwegereza abaturage amazi meza mu myaka itatu iri imbere kugira ngo umwaka wa 2024 uzagere buri wese ayafite hafi ye.

Muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi 2017-2024 biteganyijwe ko bitarenze 2024, Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazi meza ku kigero cya 100% bavuye kuri 84.8% bariho mu 2018 na 74.2% yo mu 2010.

Nubwo hasigaye imyaka itatu ngo iki cyerekezo kigere, mu Karere ka Karongi abaturage bafite amazi meza hafi ni 56%, bivuze ko hasigaye 44% batarayegerezwa.

Mu Mirenge ya Rubengera, Bwishyura na Gitesi, aho abaturage begerejwe amazi meza, bavuga ko na yo aboneka rimwe na rimwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi ucyuye igihe, Mukarutesi Vestine, aherutse kubwira IGIHE ko impamvu amazi aboneka rimwe na rimwe ari uko haba habayeho kuyasaranganya kuko akiri make.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi, Karangwa James, yagaragarije IGIHE ko mu myaka itatu isigaye ngo umwaka ntarengwa wo kwegereza amazi meza abaturage bose, bagiye gukoresha imbaraga zidasanzwe.
Yagize ati “Icyo nizeza abaturage ni uko intego ya NST1 tuzayigeraho 100%. Mu mpera za 2024 abaturage bose b’Akarere ka Karongi bazaba bafite amazi muri metero 200 mu mujyi na metero 500 mu cyaro.”

Akomeza agira ati “Dufite imishinga itandukanye yo kubaka imiyoboro y’amazi. Nk’uyu mwaka dutangiye dufite imishinga itwara miliyari eshanu n’umwaka utaha tuzashoramo andi. Muri iyi myaka itatu dufite agera kuri miliyari 24 z’amafaranga y’u Rwanda tugiye gushora mu mishinga y’amazi. Muri iyo miyoboro y’amazi izakorwa harimo uwa Ruganda, Gasanza−Nyamushari, mbese mu karere kose hari imiyoboro izakorwa.”

Imiyoboro ya miliyari 24 Frw igiye gukorwa mu Karere ka Karongi, ni yo yitezweho gukemura ikibazo cy’amazi aboneka iminsi imwe n’imwe mu cyumweru kuko amazi naboneka ahagije hatazongera kubaho kuyasaranganya.

Akarere ka Karongi kagiye gushora miliyari 24 Frw zigiye gushorwa mu mishinga yo kwegereza abaturage amazi meza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .