00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Hangiyaremye agiye kumara umwaka asaba icyangobwa cyo kubaka gitangwa mu kwezi

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 18 Kanama 2021 saa 01:39
Yasuwe :
0 0

Hangiyaremeye Alphonse, umusaza wo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, aribaza impamvu agiye kumara umwaka asaba icyangombwa cyo kubaka gisanzwe gitangwa mu kwezi, nyamara ntagihabwe.

Uyu musaza yemerewe ubufasha bwo kubakirwa n’Itorero Inkuru Nziza, bakimara kubumwemerera muri Gashyantare, yahise atangira gusaba uruhushya rwo kubaka none amaso yaheze mu kirere.

Ubusanzwe icyangombwa cyo kubaka mu turere uwagisabye asubizwa mu minsi 30 uhereye igihe yagisabiye.

Ibitandukanye n’ibyabaye kuri Hangiyaremye wabwiye Radio1 ko atazi impamvu amaze igihe yiruka ku cyangombwa cyo kubaka kandi ibyo asabwa yarabikoze, akishyura n’amafaranga yasabwe ku Irembo.

Yagize ati “Ikibazo nakigeje kwa notaire mu kwezi kwa kabiri, ambwira ko icyangombwa cy’ubutaka cyanjye kigiye mu mashini kuko cyari kibaruyeho ubukode atari ubuture.”

“Ndategereza mu kwa Gatanu cyari cyarakosowe ariko ntegereza ko mbona uruhushya rwo kubaka ndaheba, amezi atatu arashize bari barambwiye ko bazaza kuhareba ntibaza, nandikiye n’umurenge bifata ubusa.”

Yakomeje asaba ubuyobozi ko bwamufasha kubona icyangombwa cyo kubaka akubakirwa mbere y’uko ubufasha buhabwa abandi.

Yagize ati “Nabumbishije amatafari imvura yarayahondaguye natanze amafaranga yapfuye ubusa, icyo nkeneye ni uko Leta yandenganura bakampa uruhushya rwo kubaka kuko n’ubundi ni mu Mudugudu kandi ni ikibanza cyanjye.”

Ku ruhande rw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard, yasabye uyu musaza kumwegera bakarebera hamwe ikibazo cye.

Yagize ati “Azaze andebe ambwire ikibazo cye, nanjye nzahamagara ubishinzwe ambwire ikibazo uyu muturage afite, cyatuma adahabwa icyo cyangombwa cyo kugira ngo yubake niba yujuje ibisabwa.”

Uyu musaza abana n’umugore we undi mwana w’impfubyi barera, bakaba baba mu nzu yangiritse kandi baremerewe kubakirwa, birasaba ko ubuyobozi bwasuzuma ikibazo cye hato atazagwirwa n’inzu yari yabonye ubufasha.

Hangiyaremye wo mu Karere ka Karongi agiye kumara umwaka ashaka icyangombwa cyo kubaka gitangwa mu kwezi kumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .