Karongi:Abantu batatu bakubiswe n’inkuba

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 17 Nzeri 2016 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Abantu batatu bakubiswe n’inkuba mu mvura ikomeye yaguye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba,ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 16 Nzeri 2016.

Saa munani z’amanywa ni bwo aba bantu barimo Mukeshimana Josephine w’imyaka 55,umwana we Mukarugema Viollette w’imyaka 15 na Byukusenge Jean Paul w’imyaka ine bari batuye mu Murenge wa Bwishyura bakubiswe n’inkuba bahita bapfa.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba François yemereye IGIHE ko abo bapfuye bakubiswe n’inkuba.

Yagize ati “ Nibyo koko uko ari batatu bapfuye bakubiswe n’inkuba mu mvura yaguye saa munani ndetse no muri ayo masaha mu Kagari ka Kirambo mu murenge wa Gitesi inkuba yakubise inka na yo irapfa.”

Yakomeje agaragaza ko akarere ka Karongi gafite gahunda yokongera imirindankuba ahantu hahurira abantu benshi nko ku mashuri,amasoko n’insengero ndetse anaboneraho gusaba abaturage gukangurira abana kwirinda gukinira mu mvura, kugama munsi y’ibiti mu rwego rwo kwirinda gukubitwa n’inkuba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza