00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Abajyanama b’ubuzima bijejwe kwishyurirwa ideni rya miliyoni 7 Frw babereyemo akarere

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 17 Ugushyingo 2021 saa 01:01
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yijeje abajyanama b’ubuzima b’i Karongi ko izashaka ubushobozi bwo kubishyurira ideni rya miliyoni 7 Frw bafashe kugira ngo babone ikibanza bubatseho inzu y’ubucuruzi bafite mu Murenge wa Bwishyura mu Mujyi wa Karongi.

Aba bajyanama b’ubuzima bavuze ko ubwo bubakaga iyi nzu Akarere ka Karongi kabahaye ikibanza bazi ko kakibahereye ubuntu. Inzu imaze kuzura Akarere ngo kababwiye ko iki kibanza bazacyishyura ndetse koherezayo umugenagaciro, avuga ko icyo kibanza gifite agaciro ka 14 568 000 Frw.

Ku wa 16 Ugushyingo 2021, ubwo Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, na mugenzi we wa Kenya Mutahi Kagwe basuraga iki gikorwa cy’indashyikirwa cy’abajyanama b’ubuzima ba Karongi, umuyobozi wabo yasabye Minisiteri y’Ubuzima ubufasha mu kwishyura iri deni babereyemo Akarere ka Karongi.

Patience Mazimpaka ukuriye abajyanama b’ubuzima ba Karongi yavuze ko bibumbiye mu makoperative 20 ari nayo yabafashije mu kwegeranya amafaranga yo kubaka iyi nzu.

Mazimpaka yavuze ko iyi nzu bayitezeho kuzabagirira akamaro ndetse ikakagirira n’ababakomokaho, binyuze mu kugabana inyungu ziva kuri iyi nzu buri mwaka.

Nubwo bimeze gutya ariko, yavuze ko bakigowe no kwishyura ideni ry’ikibanza iyi nzu iteretseho, asaba Minisiteri y’Ubuzima ubufasha mu kwishyura iri deni.

Ati “Iyi nzu ikorerwamo ku kigero cya 90%, buri mwaka twohereza mu makoperative inyungu ziva kuri iyi nzu, gusa kugeza ubu ikikitugoye gituma n’abajyanama b’ubuzima inyungu ibageraho ari nke ni uko dufite ideni rya 14 568 000 Frw twafashe kugira ngo tubone ikibanza iyi nzu yubatseho”.

Yakomeje agira ati “Minisiteri y’Ubuzima yatwemereye ko izadufasha kwishyura iri deni niyo mpamvu namwe dusaba ko mwadukorera ubuvugizi kuri iki kibazo”.

Iyi nzu y’abajyanama b’ubuzima ba Karongi yuzuye itwaye miliyoni 381 Frw. Ikibanza gifite agaciro ka 14 568 000 Frw.

Muri aya aba bajyanama b’ubuzima bamaze kwishyura Akarere 7 568 000 Frw, bivuze ko hasigaye 7 000 000 Frw ari nayo basaba Minisiteri y’Ubuzima ngo ibafashe kuyishyura.

Dr Ngamije yashimye uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu guhangana n’icyorezo cya covid-19, no mu guhangana n’indwara ya Malaria. Yavuze ko Minisiteri ayoboye igiye gukubita inzu ibipfunsi hagashakwa aho yakura amafaranga yo kwishyura iri deni.

Yagize ati “Ikijyanye n’umwenda usigaye ku kibanza, twebwe Minisiteri y’Ubuzima tuzagumya kugikoraho, ndi kumwe n’ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri, mwazongera mukandika mugasobanura neza ku bijyanye n’iyo nguzanyo, mufite ya miliyoni 15 Frw tukazareba uko dukubita inzu ibipfunsi mukayabona.”

Mu myaka yashize u Rwanda rwari rukeneye kuzamura ibipimo birimo iby’abagore babyarira kwa muganga, no gukangurira abagore kwipimisha inshuro 4 igihe batwite.

Muri ibi bikorwa u Rwanda rwifashishije abajyanama b’ubuzima, rubagenera amafaranga hakurikijwe raporo ya buri mujyanama w’ubuzima igaragaza abo yafashije.

Aya mafaranga Minisiteri y’Ubuzima yagishije inama abajyanama b’ubuzima ibabaza icyo yabakorera cyabafasha kwiteza imbere, abo mu Karere ka Karongi bavuga ko bakeneye kubaka inzu y’ubucuruzi mu Mujyi wa Karongi, ni uko iyo nzu yubatswe. Abo mu tundi turere harimo abahisemo guhinga ikawa, n’abahisemo guhinga icyayi.

Iyi nzu y’abajyanama b’ubuzima ba Karongi yuzuye itwaye miliyoni 381 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .