00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi: Abahinzi beretswe impamvu bakwiye guhinga ibihingwa byagenwe na Leta

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 26 Nzeri 2021 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage batuye umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi, bavuga ko umusaruro bari kubona ukubye kabiri uwo babonaga mu myaka itatu ishize, ubwo batari bagatangiye guhinga ku materasi y’indinganire, banasobanurirwa impamvu bakwiye guhinga ibihingwa byagenwe na Leta

Babitangaje kuri uyu wa 24 Nzeli 2021, ubwo ubuyobozi bw’aka karere bwatangizaga ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga A.

Uzabakiriho Cartas, umuhinzi mworozi watejwe imbere n’amaterasi y’indinganire, yavuze ko umusaruro yabonaga wikubye gatatu.

Yagize ati “Ibyiza by’amaterasi y’indinganire, muri uyu mudugudu wacu ni byinshi. Atuma ifumbire twafumbije idatwarwa n’isuri. Ahantu nakuraga ibiro 50 by’ibigori ubu ndi kuhasarura ibiro 150.”

Nsabimana Jean, umufashamyumvire mu buhinzi wo mu kagari ka Gatare umurenge wa Rubengera, yavuze ko umusaruro bakura mu materasi y’indinganire wivugira. Ati “Ahantu haciwe amaterasi ntabwo hameze nk’uko kera hari hameze kuko haboneka umusaruro. Mbere ibihungwa byabaga bitameze neza kuko isuri yazaga ikajyana ifumbire, ariko ubu byarahindutse.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Karongi, Niragire Theophile, yashimiye abahinzi uko bitwaye muri ibi bihe bya covid-19 ubwo indi mirimo yari yahagaze uretse imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi.

Uyu muyobozi yasabye abaturage bagifite umuco wo guhinga icya rimwe ibihingwa bitandukanye mu murima umwe kugirira icyizere ubuyobozi bubahitiramo guhinga igihingwa kimwe.

Ati “Bajye bagirira icyizere ubuyobozi, iyo tubasaba kuvangura imyaka hari impamvu ikomeye. Icya mbere ntabwo ibihingwa byose bikenera intungagihingwa zimwe, iyo uvanze imyaka uba utumye biriya bihingwa bigiye gucuranwa intungagihingwa. Imyaka ntiyerera igihe kimwe, ntifite ubushobozi bungana bwo kwihanganira icyirere, icyo gihe hari igihingwa kimwe kimira ikindi.”

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’akarere igaragaza ko guca amatarasi y’indinganire byatumye umusaruro w’ibigori uva kuri toni 1.2 kuri hegitari ugera kuri toni 2.5 kuri hegitari. Naho ku bishyimbo umusaruro wavuye ku biro 800 kuri hegitari idaciyeho amatarasi y’indinganire ugera kuri toni 1.5 kuri hegitari iciyeho amatarasi y’indinganire.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .