00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karasira Aimable afite uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ni amayeri yo gukwepa urubanza?

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 15 Nyakanga 2021 saa 11:57
Yasuwe :
0 0

Uzaramba Karasira Aimable n’abamwunganira mu by’amategeko baherutse gutungurana imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, bavuga ko uyu mugabo amaze imyaka irenga 18 yivuza indwara zo mu mutwe, bityo adakwiye gukurikiranwa.

Karasira ukurikiranyweho guhakana, guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gukurura amacakubiri no kudasobanura inkomoko y’umutungo, ku wa 7 Nyakanga 2021, yitabye Urukiko ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe hagikomeje iperereza ku byaha akekwaho.

We n’abanyamategeko be, babwiye urukiko ko kuva mu 2003, abayeho yivuza indwara zo mu mutwe bityo akwiye kurekurwa cyangwa se hagategerezwa raporo y’ibizamini byafashwe n’abaganga kugira ngo hemezwe niba koko ari umurwayi wo mu mutwe.

Soma: Karasira yabwiye urukiko ko amaze imyaka 18 yivuza indwara zo mu mutwe

Ku rundi ruhande ariko, mu biganiro yagiye atambutsa kuri YouTube, Karasira kenshi yumvikanaga avuga ko hari abantu bamwibeshyaho bakeka ko yaba afite uburwayi bwo mu mutwe nyamara we ibyo akora abizi neza ndetse aba yabiteguye.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga n’abakurikiranira hafi ibijyanye na politiki n’amategeko bagaragaje ko urwitwazo Karasira n’abamwunganira bazanye rudakwiye guhabwa agaciro kuko na we ubwe ibyo yakoraga yakundaga gushimangira ko abizi.

Umushakashatsi Tom Ndahiro yabwiye IGIHE ko Karasira adakwiye kuvuga ko afite uburwayi bwo mu mutwe ari uko ageze imbere y’urukiko kandi mbere hose mu biganiro yagiye akora yarashimangiraga ko ari muzima.

Ati “Mu biganiro bye byose yavugaga ko hari abamwibeshyaho ko arwaye mu mutwe. Nanjye nkurikije uburyo yatangazaga ubwo bumara bwe, wumva ntaho asobanya na gato kuko avuga nk’ibyo abajenosideri n’ababashyigikira bavuga. Bigaragaza ko ari ingengabitekerezo.”

Yakomeje agira ati “Niba ari ukuvuga nk’ibyo Karasira avuga ari uburwayi, hari indembe nyinshi. Byemejwe ko Aimable Karasira afite uburwayi bwo mu mutwe, abatangaje ibiganiro bye bose bazaba bagiye mu cyiciro cy’abarwayi.”

Ndahiro avuga kandi ko uburwayi bwo mu mutwe niba koko Karasira abufite bidakwiye kuba urwitwazo rwo kudakurikiranwa n’ubutabera kuko n’ubundi nta muntu muzima ukwiye gukora Jenoside.

Ati “Uretse n’uwacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi, nta n’undi muntu muzima uba akwiye guhakana no gupfobya jenoside. Yemwe, nta n’ufite umutima muzima uba akwiye gukora jenoside. Urwitwazo rubaye uburwayi bwo mu mutwe, Léon Mugesera yakabaye ari i Ndera atari i Mpanga.”

Ararwaye cyangwa ni ibyo yigira?

Umunyamategeko akabana n’umugishwanama mu by’amategeko, Gatete Nyiringabo Ruhumuliza yabwiye IGIHE ko nubwo adafite ubushobozi bwo kureba uburwayi bwo mu mutwe ariko ibikorwa bya Karasira bigaragaza ko atari muzima.

Ati “Uburwayi bwo mu mutwe nta bushobozi mfite bwo kubureba ariko uko mbibona, kurwara byo ararwaye. Karasira ntabwo ari muzima, iyo numvise uburyo yari abayeho, ibyo avuga, amafaranga bamufatanye, ntabwo wagira amafaranga angana gutyo ngo ubeho gutyo uri muzima.”

Yakomeje agira ati “Ikindi kandi indwara ziba ukwinshi, ntabwo indwara zo mu mutwe abantu zibafata kimwe, no gukora ibintu bitanyuze mu gaciro […] hari abarwara bakumva kurwanya leta cyangwa gukora ibikorwa nka biriya bya Karasira ari byo byiza, rero njye mbona arwaye.”

Me Gatete avuga ko ariko ku ruhande rw’amategeko, kuvuga ko Karasira arwaye bitamugira umwere kuko niba arwaye adakwiye kurekurwa.

Kuri we avuga ko nk’uko amategeko abiteganya, abaganga babifitiye ububasha ari bo bazasuzuma niba Karasira arwaye cyangwa ari muzima, aho ngo nibabona ari muzima azakurikiranwa yaba arwaye akajyanwa kwa muganga ariko bitavuze ko azaba arekuwe ngo ajye kwidegembya kuko yakongera agakora ibyo byaha.

Ati “Niba arwaye rero, abantu bari kwibaza ngo ese biramugira umwere? Oya, ntabwo bimugira umwere. Umuntu urwaye ntabwo ahindurwa umwere, kandi ntabwo arekurwa ngo atahe, kubera ko yafunzwe kubera impamvu y’ibintu bibi yakoraga.”

Avuga ko ubusanzwe icyaha kugira ngo kibeho ari uko ugikora aba yakigambiriye, akagitekerezaho yitonze cyangwa se wenda akaba atari muzima. Ikindi ariko ngo uwo muntu agomba kuba yakoze icyaha kandi kikaba giteganywa n’amategeko.

Ati “Dusubire kuri icyo cya mbere cyo kuba umuntu yabigambiriye, Karasira yari yabigambiriye, arabitegura, aragenda afungura YouTube, atangira gukora ibikorwa bigize ibyaha kandi biteganywa n’amategeko.”

Yakomeje agira ati “Ariko ikindi twakwibaza, ni ese uwo muntu wabigambiriye yari muzima? Njyewe mbona atari muzima, ibyo ariko bizemezwa n’abaganga babifitiye ububasha, nibasanga ari muzima, azaburanishwa nabihamywa abihanirwe. Ariko nibasanga atari muzima, ntabwo bivuze ko azarekurwa ngo atahe iwe, ahubwo agomba kujyanwa kwa muganga akavurwa namara kuvurwa azataha.”

Umunyamakuru Ntwari John William uri mu bamaze igihe bazi neza Karasira yabwiye IGIHE ko nubwo abantu bose bamubona nk’umuntu ufite uburwayi nta wushobora kubyemeza uretse abaganga.

Ati “Twe tumuzi, tuzi imyitwarire ye, ariko ntabwo twahamya ko arwaye, ibyo bizemezwa n’abaganga.”

Amategeko ateganya ko igihe cyose yaba amaze kuvurwa, Karasira ataba agikurikiranywe kuko ibyo yakoze byabarwa ko yabikoze arwaye, bityo nta buryozwe bwabaho ahubwo nyuma yo kuvurwa hashyirwaho ubundi buryo bwo kumukumira.

Imiterere y’ibyaha bishinjwa Karasira

Mu bihe bitandukanye, Karasira yagiye yifashisha umuyoboro we wa YouTube ndetse n’indi miyoboro agatambutsa ibiganiro aho yagiye yumvikana avuga amagambo yo guhakana, guha ishingiro Jenoside no gukurura amacakubiri.

Amwe mu magambo, Karasira Uzaramba yagiye avuga harimo nk’aho yagaragaje ko Ihanurwa ry’indege yarimo Perezida Habyarimana ryabaye imbarutso ya Jenoside; Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 itateguwe.

Harimo kugaragaza ko Kanjogera yahagurukiraga ku mpinja kandi ko ayo mateka ye uyu munsi adashobora kwigishwa kuko harimo benewabo andi badashaka ko ubugome bwa Kanjogera buvugwa; kugaragaza ko abatutsi bahunze muri 1959 batahunze ubwicanyi bwabakorerwaga ahubwo bahunze kubera ko banze kwambarira ubucocero aho bambariye inkindi.

Muri ibyo biganiro kandi hari aho avuga ko muri Gacaca abantu bahimbiwe ibyaha kandi agaragaza ko abantu babiri barwanaga umwe ari hejuru y’undi (FAR/Interahamwe), undi akamubyukana (FPR), umubyukanye aba ariwe ujya gucira undi urubanza (FPR).

Karasira yakomeje mu biganiro bye agaragaza ko Leta yakoze Jenoside yayikoze yirwanaho kuko abana b’inkotanyi boherezaga amabombe mu baturanyi babo, noneho mu gihe cya Jenoside bakabigenderaho bagakaza umurego bica abatutsi babashinja y’uko babatera ayo mabombe.

Ibyo kimwe n’ibindi biganiro bitandukanye yagiye agaragaramo yaba ibyanyujijwe kuri YouTube Channel ye cyangwa abandi bagiye bamutumira ni bimwe mu byashingiweho Ubugenzacyaha bumukurikiranaho guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside ndetse no gukurura amacakubiri.

Kuva mu 2017-2021, Karasira hari imitungo afite adashobora gusobanura inkomoko yayo, hari amafaranga angana na 38,175,039Frw yakiriye kuri telefone ye kuva mu mwaka wa 2019 kugeza 2021.

Muri ayo mafaranga harimo 11,004,574Frw yasanganywe kuri mobile money ya telefone ye, atashoboye gusobanura inkomoko yayo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Kuva mu 2019 kugeza 2021 hari ama euro 17,670 ari kuri konti iri ku mazina ya Karasira Uzaramba Aimable atashoboye gusobanura uburyo yayabonye bukurikije nk’uko itegeko ribiteganya.

Ubugenzacyaha bwagiye gusaka mu rugo rwa Karasira ruherereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Biryogo, Umudugudu w’Umurimo, bumusangan 10,981USD, bamusangana na 520Euros ndetse na 3,142,000Frw.

Ayo yose ngo ntiyashoboye gusobanura inkomoko yayo yemewe n’amategeko.

Karasira Uzaramba Aimable, abazwa ari kumwe n’abunganizi be yahakanye ibyaha akurikiranweho agaragaza ko ibyo yakoze yarimo gutanga ibitekerezo bye ndetse akomeza avuga ko ibiganiro yatanze atari ameze neza mu mutwe ndetse ko asanzwe afata imiti y’ubwo burwayi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .