Kaporali Nsabimana warwanye intambara ya kabiri y’Isi yatabarutse

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 25 Nzeri 2016 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

Kaporali Balthazar, ubusanzwe witwa Nsabimana, wari utuye mu Kagali ka Shyanda, Umurenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, akaba azwiho kuba yararwaniye Abongereza mu ntambara ya kabiri y’Isi, yitabye Imana.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Kaporali Balthazar yaba yazize kanseri ya prostate yari amaranye igihe kinini yamufatanyije n’izabukuru.

Kaporali Balthazar yajyaga avuga ko afite imyaka 83, ariko hagendewe ku byo yajyaga avuga mu mateka, iyo myaka ye ishidikanywaho ko ashobora kuba ayirengeje cyane bityo imyaka ye nyakuri ikaba itazwi.

Kaporali Balthazar ni umwe mu Banyarwanda 14 barwanye intambara ya kabiri y’Isi, aho barwaniye Abongereza mu Majyarurugu ya Afurika mu gihugu cya Misiri.

Yinjiriye mu gisirikare muri Uganda, aho yari yaragiye kwa bene wabo, maze Abongereza barahamukura bahita bamujyana kumwigishiriza muri Kenya, aho bita Makinalodi.

Aho we na bagenzi be batorejwe bahavuye berekeza i Nairobi, nyuma babajyana ku cyambu cya Mombasa, aho baburirije ubwato bababwira ko bagiye kurwanya Hitler n’Abanazi.

Kaporali Balthazar yatabarutse kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nzeri 2016 ndetse ahita anashyingurwa.

Kaporali ari mu banyarwanda bake barwanye intambara ya kabiri y'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza