00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanyinya: Hubatswe ikiraro cyo mu kirere cyitezweho gukura mu bwigunge abaturage basaga 4500

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 26 Gicurasi 2021 saa 10:35
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Murenge wa Kanyinya mu Kagari Ka Taba mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko kuri ubu banyuzwe n’icyemezo cy’ubuyobozi cyo kububakira ikiraro gica mu kirere kuko bagorwaga no gukora ingendo zihuza Umurenge wa Jali mu Karere ka Gasabo n’uwa Kanyinya mu ka Nyarugenge.

Bamwe mu baturage bavuze ko kuba iki kiraro cyuzuye kigiye kubakura mu bwigunge kuko badindiraga mu iterambere kubera kubura uko bambuka bajya gushaka imirimo ahantu hatandukanye ndetse n’abanyeshuri bagasiba ishuri.

Mukamana Bernadette yavuze ko hari ubwo abana basibaga ishuri bya hato na hato kubera Umugezi wa Yanze bambukiranya wuzuraga abanyeshuri bakabura uko bagenda.

Ati “Iki Kiraro twarakibonye turishima kuko twagiraga imbogamizi zo kwambuka. Umugezi waruzuraga ugakubita hirya no hino, cyane cyane nk’abanyeshuri bajyaga kwiga bagasiba nk’iminsi ibiri batajyayo.”

Mukamana yavuze ko hari n’ubwo ababyeyi batwite baburaga uko bajyanwa ku bitaro bikabasaba gukora urugendo rurerure.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavuze ko abaturage bazakoresha iki kiraro mu migenderanire bagera ku 4500, asaba abaturage kukibyaza umusaruro no kukibungabunga.

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda wagize uruhare mu iyubakwa ry’iki kiraro, Nicola Bellomo, yavuze ko cyitezweho guhindura imibereho y’abaturage.

Ati “Uyu mushinga wo kubaka ikiraro uzahindura imibereho y’abaturage, aho kizafasha mu koroshya ingendo, kubona serivisi zitandukanye zirimo ubuvuzi n’ubucuruzi. Navuga ko ari ingenzi kubaka ibikorwa remezo nkibi.”

Iki kiraro cyuzuye gitwaye miliyoni zirenga 133 z’amafaranga y’u Rwanda ku bufatanye bw’Akarere ka Nyarugenge n’umufatanyabikorwa wako, Bridge For Prosperity. Gifite uburebure bwa metero 132 n’ubushobozi bwo kwikorera toni 46, kikaba kigendwaho n’abanyamaguru, amagare na moto.

Ambasaderi w’Umuryango w'Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo, yavuze ko iki kiraro cyitezweho guhindura imibereho myiza y’abaturage
Ikiraro cyatashywe gitwaye asaga miliyoni 133 Frw cyitezweho koroshya ingendo z'abaturage
Abaturage bishimiye ko iki kiraro kigiye kubafasha mu buzima bwa buri munsi mu koroshya ingendo zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .