Kanyandekwe ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka irindwi byemejwe ko afungwa by’agateganyo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Ukwakira 2019 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuri uyu wa Kabiri, rwategetse ko Munyempazi Dominique w’imyaka 85 y’amavuko wamenyekanye nka ‘Kanyandekwe’ muri filime y’uruherekane ya ‘Seburikoko’ afungwa ukwezi kw’agateganyo kubera icyaha akekwaho cyo gusambanya umwana w’imyaka irindwi.

Uyu musaza wavutse mu 1934 yatawe muri yombi tariki 2 Ukwakira 2019, akukiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi y’amavuko. Yafatiwe mu Mududugu wa Kagunga mu Kagari ka Gasharu mu Murenge wa Nyamirambo.

Nyuma yo kugezwa mu Bugenzacyaha akemera icyaha ndetse akanacyemerera Ubushinjacyaha, uyu musaza ntiyaruhije Urukiko ubwo yaburanaga ku wa 23 Ukwakira 2019, kuko yemeye icyaha ashinjwa.

Kuri uyu wa 29 Ukwakira 2019 nibwo Urukiko rwanzuye ko uyu musaza afungwa iminsi 30 mu gihe hagikomeje iperereza ndetse n’ikusanywa ry’ibimenyetso byo kwa muganga bigaragaza ukuri ku cyaha cyakozwe.

-  Indi nkuru wasoma: Umusaza wagaragaye muri ‘Seburikoko’ yemereye urukiko ko yasambanyije umwana w’imyaka irindwi

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Kanyandekwe wagaragaye muri Seburikoko ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka irindwi afungwa iminsi 30 y'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza