00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanombe: Indaya zariyongereye n’icyashara kiratumbagira

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 26 Kamena 2021 saa 02:24
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Murenge wa Kanombe ahitwa muri Koridoro, bavuze bafite ubwoba bw’uko bashobora kwandura icyorezo cya Covid-19 mu buryo bw’amaherere bitewe n’ubwiyongere bw’indaya n’urujya n’uruza rw’abagabo baza kuzishakira muri aka gace.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko babangamiwe cyane n’uburaya bukabije bukorerwa ahitwa muri Koridoro inyuma ya Hilltop ndetse bafite impungenge z’ubuzima bwabo cyane cyane muri iki gihe cya Covid-19.

Bemeza ko abakora uburaya muri aka gace biyongereye kandi bafite impungenge z’uko abantu benshi bagatuyemo bashobora kwandura Covid-19 kubera abagabo benshi baturuka impande zose baje gusambana na bo.

Bashimangira ko nta muntu usanzwe ugipfa guhabwa inzu yo gukodesha ahubwo ba nyirazo baziha indaya kuko zo zibishyura uko ziryamanye n’umugabo.

Byukusenge Patrick yagize ati “Indaya ziraturembeje n’ubusinzi bwazo n’urugomo rwazo, usanga ziri kurwanira abagabo zihagaze hanze mu gicuku, amasaha yarenze kandi nta n’udupfukamunwa mbese kurerera aha ni ikibazo gikomeye.”

Mukahirwa Chantal, we yemeza ko nta muntu usanzwe ugipfa kubona inzu yo gukodesha muri aka gace kubera indaya.

Ati “Ubu hano indaya iraza igasambanira mu cyumba ayo bayihaye igahita yishyuramo nyir’inzu ikazana undi gutyo gutyo ku buryo ishobora nko gusambana n’abagabo 10 ku munsi na nyir’inzu ikamuha 1000 Frw kuri buri mugabo yaryamanye na we, ku buryo biba bigoye ko iyo nzu yayiha undi muntu umwishyura ku kwezi.”

Yongeyeho ko ubuyobozi bukwiye gufata ingamba zihamye kubera iki kibazo cy’indaya zikomeje kwiyongera muri aka gace cyane ko usanga zitubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 zirimo kwambara udupfukamunwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kanombe, Mapambano Festo, we yabwiye IGIHE hari indaya umunani bafashe, anashimangira ko iki kibazo cy’indaya bari baragikemuye n’ubwo zagarutse.

Ati “Muri iyi minsi twari twaraziciye muri utwo twumba zijya gukodesha. Gusa, hari izatangiye kugenda zigaruka gutega.”

Yongeyeho ko iki kibazo cy’indaya bagiye kugikurikirana, anashimangira ko umunani baraye bafashe bazijyanye i Gikondo kwa Kabuga.

Ifoto igaragaza zimwe mu ndaya ziherutse gufatirwa mu Giporoso mu masaha y'ijoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .