Kamonyi: Yishe umwana we amukebye ijosi ngo arongorwe n’undi mugabo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 1 Ukwakira 2018 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Mukashyaka Clenie w’imyaka 26 y’amavuko wo mu Murenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi, arakekwaho kwica umwana we w’umuhungu w’imyaka icyenda, amukase ijosi n’umuhoro.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki 1 Ukwakira 2018, nibwo amakuru y’uyu mugore wihekuye akoresheje umuhoro yamenyekanye.

Bivugwa ko uyu mugore atabanaga n’umwana we, ndetse yamwishe ubwo yari amaze iminsi aje kumusura.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice yabwiye IGIHE ko amakuru bafite, ari ay’uko uyu mubyeyi yishe umwana we kugira ngo abone uko ashaka undi mugabo kuko atabanaga na Se.

Yagize ati “Nibyo yamwishe ndetse amakuru dufite n’uko yabikoze kugira ngo ashake undi mugabo kuko nyir’ubwite nawe yemeza ko yamwishe kubera ko iwabo batemeraga uwo mwana, yagira ngo atazamubera umuzigo”.

Yongeyeho ko umurambo w’uyu mwana wahise ujyanwa ku bitaro bya Remera-Rukoma mu gihe nyina yahise ashyikirizwa ibiro by’ubugenzacyaha, kugira ngo akurikiranwe ku cyaha cy’ubwicanyi aregwa.

Meya Kayitesi yasoje avuga ko banasabye RIB kwihutisha idosiye y’uyu mugore ndetse ko bifuza ko yazaburanishirizwa mu ruhame mu gace yakoreyemo ubwo bwicanyi, kugira ngo bibere n’abandi isomo.

Mukashyaka nahamwa n’icyaha azahanishwa igifungo cya burundu nk’uko amategeko ahana ibyaha mu Rwanda abiteganya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza