Kamonyi: Umukozi wo mu rugo yariwe inzara na nyirabuja isura irahindana

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 8 Nzeri 2018 saa 03:22
Yasuwe :
0 0

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 18 wakoraga akazi ko mu rugo mu Mudugudu wa Ryabitana, Akagari ka Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge, isura ye yarahindanye kubera inzara yanoshwaga na nyirabuja.

Nk’uko bigaragara ku mafoto, isura ya Dusingizimana Delphine yarahindanye, bikavugwa ko byatewe n’inzara nyirabuja witwa Mukasekuru Espérance, kuri ubu uri mu maboko y’ubugenzacyaha mu Murenge wa Gacurabwenge yamuryaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisaba Christine, yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa yavuze ko nyirabuja yari amaze umwaka amukorera ihohoterwa ritandukanye.

Avuga ko kuwa Gatatu w’iki cyumweru ari bwo Dusingizimana yagiye ku murenge kugisha inama z’uburyo yakishyurwa amafaranga yari amurimo kuko ngo yari amaze umwaka atamuhemba.

Ati ‘‘Uriya mwana yavuze ko nyirabuja yamuhoraga ko ngo anyara ku buriri, ubundi ngo akamuhora ko atazi akazi, ibyo rero ngo nibyo byatumye amushwaratura inzara kuriya ariko yaranamukubitaga.’’

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ko uyu mugore yatawe muri yombi ku wa Kane, akaba acyekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Yagize ati ‘‘Yanoshaga umukozi we ku matama inkovu ziragaragara akamurya n’ibinyunguti. Icyaha acyekwaho ni icyo gukubita no gukomeretsa.’’

Mbabazi, avuga ko mu gihe yahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, Mukasekuru yahanishwa ingingo 148 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Igira iti ‘‘Umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi cyangwa umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva 100.000 kugeza ku 500.000 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Si ubwa mbere havuzwe ihohoterwa rikorerwa abakozi bo mu rugo kuko mu Ugushyingo 2017, havuzwe inkuru y’Umutoniwase Cynthia w’imyaka 15 y’amavuko wakubiswe akanatwikishwa ipasi na nyirabuja.

Isura ya Dusingizimana yahindutse gutya, birakekwa ko ari inzara n'ibinyunguti yaribwagwa na nyirabuja

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza