Kamonyi: Umugabo yatemye abantu batatu, umwe arapfa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Nyakanga 2019 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Umugabo wari utuye mu Mujyi wa Kigali yagiye mu Kagari ka Gihara mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, atangira gutema abantu bose yagendaga ahura nabo, umwe muri bo ahasiga ubuzima.

Ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2019, nibwo uyu mugabo ubusanzwe uvuka mu Karere ka Muhanga yagiye mu Mudugudu wa Rukaragata mu Kagari ka Gihara atangira gutema abantu yagendaga ahura nabo mu nzira.

Amakuru agera kuri IGIHE, ni uko uyu mugabo yateshejwe amaze gutema abantu batatu. Umwe mu bo yari yatemye yaje kugwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste yabwiye IGIHE, uyu mugabo yahise atabwa muri yombi ndetse iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyabimuteye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza