Kamonyi: RIB yataye muri yombi bane bakekwaho gutwika imodoka ya Iraguha ukora muri FERWAFA

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Werurwe 2021 saa 02:44
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu bane bakurikiranyweho gutwika imodoka ya Iraguha David usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Mu ijoro ryo ku wa 24 Werurwe 2021 ni bwo imodoka ya Iraguha David yatwikiwe aho atuye mu Mudugudu wa Musebeya, Akagari ka Muganza, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Iraguha yavuze ko imodoka ye yatwitswe ari iyo mu bwoko bwa Toyota Corolla.

Yakomeje avuga ko umwe mu bakoze iki gikorwa ari we wamuhaye amakuru ku Cyumweru bigatuma ababigizemo uruhare bose bafatwa.

Ati “Ejo mvuye muri siporo umuntu yarampamagaye arambwira ngo mfite amakuru yose y’ibyabaye n’ibiteganywa kuba. Ambwira ko imodoka atari yo yari igambiriwe gusa hari n’ibindi. Amakuru nakuye mu baturage n’ayo yagiye ambwira nsanga birahura.”

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko abantu bane bakekwaho gutwika imodoka ya Iraguha batawe muri yombi.

Yagize ati “Hafashwe abantu bane bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, gucura umugambi wo gukora icyaha no gukoresha ibikangisho.’’

Abafashwe ni Nzabihimana Gaspard w’imyaka 32 [wacuze mugambi] na mushiki we Mujawimana Olive w’imyaka 19, Ndungutse Pacal uzwi nka Paccy na Ntikozisoni Elie w’imyaka 29 bakodeshaga mu gipangu kimwe.

Iraguha yabwiye IGIHE ko mu bafashwe, babiri ari bo yari aziranye na bo ariko yemeza ko nta cyo bapfaga.

Ati “Nta kibazo twari dufitanye, bamwe simbazi uretse Gaspard [Nzabihimana] utuye hariya, umukobwa ni mushiki we, na we atuye hariya, abandi simbazi.”

Yakomeje avuga ko Nzabihimana Gaspard bari basanzwe babanye neza ndetse yajyaga amushakira ibiraka, akamufasha mu bintu bitandukanye gusa nyuma hajemo ubwumvikane buke ubwo yapfushaga umugore we mu minsi ishize.

Ati “Yambwiye ko umugore we yapfuye arozwe, avuga ko umugore wanjye ashobora kuba yarabigizemo uruhare ngo nubwo atari we. Abaturage barabimbwiraga kubera ko umuntu aba yiriwe mu kazi nkavuga nti ubwo bizarangira.”

“Twaracecetse turituriza, ingaruka rero ni iriya, nari ngiye kumujyana n’ubundi mu nzego z’iperereza kugira ngo ibintu ari kuvuga agabanye kubivuga, ariko nza kubyihorera. Tariki ya 24 [Werurwe] yantwikiye imodoka kandi icyari kigamijwe ntiyari imodoka gusa, yashakaga no gutwika inzu ngo natwe dushye.”

Iraguha yavuze ko abaturage na Polisi bamufashije kuzimya umuriro, imodoka aba ariyo ihangirikira mu gihe amadirishya y’inzu na yo yari atangiye gufatwa.

Abakekwaho gutwika imodoka ya Iraguha bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Runda mu gihe ‘iperereza rikomeje.’

Imodoka ya Iraguha David yatwitswe mu ijoro ryo ku wa 24 Werurwe/Ifoto:Intyoza
Iyi modoka yaratwitse irakongoka
RIB yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakurikiranyweho gutwika iyo modoka/Ifoto:Intyoza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .