00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Nyuma yo gufungirwa urumogi inshuro eshatu, yongeye gufatanwa udupfunyika 282

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Nyakanga 2021 saa 03:45
Yasuwe :
0 0

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi ku bufatanye n’abaturage yafashe umugabo w’imyaka 32, nyuma yo kumusangana udupfunyika tw’urumogi 282 agiye kuruha undi muntu ngo arucuruze.

Uyu mugabo yafashwe mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki ya 20 Nyakanga afatirwa mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Kagina, Umudugudu wa Rugarama.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko gufatwa k’uyu mugabo kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari basanzwe bazi ko acuruza urumogi.

Yavuze ko hari umuturage wari ufite amakuru ko hari umuntu agiye kuruha ahita abwira Polisi nayo imufatira mu cyuho.

SP Kanamugire yagize ati ”Hari umuturage wari ufite amakuru ko acuruza urumogi mu baturage ndetse ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Nyakanga hari umuntu agiye kuruha. Uwo muturage yahaye amakuru Polisi ihita ikurikirana imufatana udupfunyika 282.”

Yavuze ko uyu mugabo amaze gufatwa yemeye ko koko asanzwe acuruza urumogi, avuga urumuha, ko arumuhera ahitwa ku giti cy’inyoni mu Karere ka Nyarugenge.

Amakuru ava mu nzego z’ubutabera avuga ko atari ubwa mbere uwo mugabo ahaniwe icyaha cyo gukwirakwiza urumogi mu baturage kuko ku nshuro ya mbere yakatiwe igihano cy’imyaka ibiri arangije igihano abisubiramo na none arafatwa inkiko zimuha igihano cy’imyaka 3 aho yasoje igihano mu mwaka wa 2019.

Nanone kuri iyi nshuro yongeye gufatirwa mu bikorwa byo gukwirakwiza urumogi mu baturage.

Uyu mugabo yashyikirijwe Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Runda kugira ngo akurikiranwe, ni mu gihe hagishakishwa abandi yakoranaga nabo.

Nyuma yo gufungirwa urumogi inshuro eshatu, yongeye gufatanwa udupfunyika 282

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .