00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamonyi: Mudasobwa zahawe ibigo by’amashuri zitezweho gufasha abarimu kunoza imyigishirize

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 21 Gicurasi 2021 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Ibigo by’amashuri yisumbuye 52 birimo n’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 byo mu Karere ka Kamonyi byahawe mudasobwa 77 mu gufasha abarimu gutegura amasomo, kwitabira amahugurwa hifashishijwe ikoranabuhanga nka kimwe mu bizafasha kuzamura ireme ry’uburezi.

Izi mudasobwa, zatanzwe ku bufatanye n’Umuryango Mastercard Foundation, Guverinoma y’u Bubiligi, Umuryango VVOB wita ku iterambere ry’uburezi, Umuryango Enabel, n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB).

Muri rusange mudasobwa zisaga 3000 zizahabwa ibigo by’amashuri hafi 1900 mu turere twose tw’igihugu muri uku kwezi kwa Gicurasi.

Abayobozi b’amashuri bahawe izi mudasobwa bavuze ko bishimiye iki gikorwa kuko hari n’ibigo bitagiraga imashini n’imwe cyangwa se ibyari bizifite ntizibe zihagije ku buryo zitanga umusaruro ugaragara.

Umuyobozi wa Groupe Scolaire St. Emmanuel Bugoba iherereye mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi, Ntirigurirwa Protogène, yagize ati “Hari ibyo tugiye kunoza cyane cyane mu buryo bw’imitegurire y’amasomo ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri burusheho kunoza uko bwajyaga bukora akazi cyane cyane mu buryo bw’imitangire ya raporo.”

Umuyobozi w’Ishuri Wungirije Ushinzwe Amasomo muri Groupe Scolaire Kabere ryo mu Murenge Kayumbu, Mukagatete Françoise, we yagize ati “Wasangaga niba hari ibyo ngiye gukora nshobora gushaka uwo ntira imashini kugira ngo mbashe kubikora, niba uwo nyitira hari ibyo ari gukora uwo munsi ibyanjye ntibikunde. Ariko bigiye kunyorohera cyane. Ibyo nkora binsaba gukoresha imashini nzajya mbikora neza kandi mbitange ku gihe.”

Abayobozi bahawe imashini bashimangiye ko bizafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi, kuko hari amwe mu masomo yahabwaga abarimu hifashishijwe ikoranabuhanga, bamwe bakagira imbogamizi zo kuyakurikirana kubera kutagira mudasobwa.

Ntirigurirwa ati “Twahuraga n’imbogamizi cyane mu bijyanye n’imitegurire y’amasomo. Mu by’ukuri abarimu ntabwo bari bafite uburyo bunoze bwo gutegura amasomo, cyane ko muri iyi minsi dukenera cyane ikoranabuhanga mu burezi, hari nk’ibitabo biba ku rubuga rwa REB, hari ibintu byinshi abarimu bari bakeneye gukoresha ariko ntibabigereho kuko nta mashini bari bafite.”

Umuyobozi Ushinzwe Uburezi mu Karere ka Kamonyi, Kayijuka Diogène, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda ku bwo guteza imbere ikoranabuhanga no kurigeza mu mashuri hagamijwe guteza imbere uburezi.

Yongeyeho ati “Izi mashini zizafasha kwihutisha itumanaho hagati y’inzego zitandukanye cyane mu bijyanye no kwihugura ku barimu n’abayobozi. Ibyo rero bizatuma ibijyanye no guteza imbere ireme ry’uburezi bigerwaho. Iyo umwarimu yahuguwe, akaba afite ubumenyi, ashobora gukora ubushakashatsi, ibyo byose abikora kugira ngo agire icyo ageza ku munyeshuri, abanyeshuri bacu bazabyungukiramo cyane.”

Iyi gahunda yo gutanga mudasobwa mu bigo by’amashuri yatangiye kuwa 13 Gicurasi ikazarangira mu mpera z’uku kwezi.

Abayobozi b'ibigo 52 nibo bahawe mudasobwa mu Karere ka Kamonyi
Bahawe mudasobwa zo mu bwoko bwa HP
Gahunda yo gutanga mudasobwa izagera ku bigo 1900 byo mu Rwanda hose muri uku kwezi kwa Gicurasi
Izi mudasobwa zizajya zifasha abarimu gukurikirana amasomo atangwa na REB
Mudasobwa 77 nizo zatanzwe mu Karere ka Kamonyi, mu gihe izizatangwa muri iyi gahunda ari 3000 mu gihugu hose
Ntirigurirwa yavuze ko mudasobwa yahawe zizafasha abarimu b'ikigo ayobora gutegura amasomo
Uwayihabwaga yiyandikishaga , akanasinyira ko ayihawe
Abayobozi b'ibigo bahawe mudasobwa bavuze ko zizaborohereza akazi
Kayijuka ushinzwe uburezi mu Karere ka Kamonyi yavuze ko Mudasobwa zizafasha abarimu kuzamura ireme ry'uburezi
Mukagatete yavuze ko akazi kagiye ko koroha nyuma yo guhabwa mudasobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .