Kamonyi: Ingo hafi 1900 ziracyararana n’amatungo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 3 Nyakanga 2018 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Ibibazo by’abaturage bakirarana n’amatungo, abatagira aho baba n’abasizwe iheruheru n’ibiza ni bimwe mu by’ingutu bihangayikishije ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ariko ngo hari ingamba zo gufatanya n’abikorera mu kubishakira umuti.

Nk’uko bigaragazwa n’ibarura ryakozwe n’ubuyobozi bw’aka karere mu mpera z’umwaka ushize wa 2017 imiryango 4190 yararanaga n’amatungo ariko ubu hatangajwe ko hasigaye 1877 naho mu bana 846 bagaragaweho ikibazo cy’imirire mibi, hasigaye 350.

Nk’uko RBA yabitangaje, uretse abakirarana n’amatungo, mu miryango 1399 itaragiraga ubwiherero hamaze kubakirwa 870.

Iryo barura ryanagaragaje ko hari abaturage 153 bari barwaye amavunja ariko ubu hasigaye umwe nawe uri kwitabwaho.

Harabaruirwa kandi imiryango 411 itagira inzu zo kubamo hiyongereyeho abasizwe iheruheru n’ibiza igera kuri 500 nayo itagira aho iba.

Ni ibibazo abikorera bo muri aka karere bavuga ko hakwiye kunozwa ibijyanye n’imikoranire hagati yabo n’inzego z’ubuyobozi mu kubishakira igisubizo.

Abikorera basaba ubuyobozi bw’akarere kujya bugera mu baturage bukamenya ibibazo bafite byihutirwa bukabibagezaho kugira ngo bafatanye kubishakira ibisubizo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, yabwiye RBA ko hakenewe uruhare rw’abafatanyabikorwa kugira ngo bikure muri ibi bibazo bikomeje kudindiza iterambere.

Yagize ati “Aba bafatanyabikorwa nk’uko mubibona turashaka ko badufasha gusohoka burundu muri ibyo bibazo by’umwihariko icyo tubifuzaho cyane ni ukudufasha gusohoka mu bibazo bijyanye no kubakira abanyarwanda badafite icumbi ndetse n’abandi bongereweho basenyewe n’ibiza.”

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver usanzwe ari n’imboni y’Akarere ka Kamonyi muri Guverinoma, avuga ko gushora imari mu bikorwa bijyanye n’ibikorwa remezo bikwiye kujya bikorwa habanje kureba na wa muturage utagira aho aba.

Yagize ati “Nubwo dushyira imbaraga nyinshi mu mavuriro, amashuri n’uburyo yubakwa, mu bikorwaremezo bitandukanye ntabwo twakwibagirwa ko hari abadafite aho baba.”

Minisitiri Gatete yavuze ko hakwiye kubaho ibikorwa bifatika koko aba baturage bafite ibibazo bigaragara bakitabwaho atari ukubivuga mu magambo gusa.

Ibiro by'Akarere ka Kamonyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza