Kamonyi:Ikamyo yafashwe n’inkongi bayizimisha amata

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 26 Ukwakira 2016 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Ikamyo ya rukururana yavaga i Muhanga yerekeza i Kigali, yafashwe n’inkongi igeze ku Kamonyi hifashishwa amata mu kuyizimya.

Iyo kamyo yari igeze ahitwa ku Mugonero, ivuye i Muhanga yafashwe n’inkongi, aho umushoferi wari uyitwaye yavuze ko bishobora kuba byatewe n’ibibazo bya tekiniki ndetse no gufata feri.

Amakuru atugeraho avuga ko umushoferi yahise asaba abaturage bari bafite amata mu ngo zabo kimwe n’abari bayagemuriye abacuruzi gutabara bakayamuha abemerera kubishyura, akaba ari yo yifashishijwe mu kuzimya iyi nkongi.

Nubwo ba nyiri aya amata basabye kwishyurwa amafaranga 1000 y’amanyarwanda kuri buri litiro, abari aha bashimye iki gikorwa bagifata nk’ubutabazi bukomeye.

Iyi nkongi yahise icika intege ndetse iza kuzima burundu hatangiritse byinshi kuri iyi kamyo.

Nyuma y'uko iyi kamyo ifashwe n'inkongi amata ni yo yifashishijwe mu kuyizimya
Nta byinshi byigeze byangirika kuri iyi kamyo yafashwe n'inkongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza