Abineza Cyprien w’imyaka 31 y’amavuko yafashwe n’abanyerondo mu rukererera rwo ku wa 17 Mutarama 2021 yikoreye umufuka urimo inanasi bakeka ko azibye bahita bamujyana bamushyikiriza abakozi b’aho yazikuye. Abo bakozi bamurambitse hasi baramukubita kugeza igihe ashiriyemo umwuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Mpozenzi Providence, yabwiye IGIHE ko hamaze gufatwa abantu barindwi bakekwaho kumukubita agapfa.
Ati “Abakekwaho kumukubita bikamuviramo urupfu barafashwe; ku cyumweru twafashe batanu n’ejo hari undi wafashwe ndetse no mu ijoro ryakeye hafashwe undi.”
Mu bafashwe bose, batandatu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB y’Akarere ka Kamonyi naho undi umwe waraye afashwe aracyari kuri Sitasiyo ya Musambira.
Nyuma yo gufatwa bagiye gukorerwa dosiye bashyikirizwe ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko ku bufatanye n’izindi nzego zirimo RIB hakomeje iperereza kugira ngo hamenyekane n’abandi baba baragize uruhare mu rupfu rw’uwo musore kugira ngo babiryozwe.
Mpozenzi yibukije abaturage ko ntawe ufite uburenganzira bwo kwihanira, ahubwo iyo umuntu afashwe akekwaho icyaha akwiye gushyikirizwa inzego zibishinzwe.
Yasabye abaturage kandi kwirinda ibyaha ahubwo bakitabira umurimo kugira ngo batere imbere kandi imibereho yabo ihinduke myiza. Yibukije ko ufite ikibazo wese akwiye kugana ubuyobozi bukamufasha gushaka igisubizo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!