Kwamamaza

Kamonyi: Abashinzwe gutoranya abarinzi b’igihango basabwe gushishoza

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 14:58' na IGIHE


Itsinda ry’abashinzwe gutoranya abarinzi b’igihango mu byiciro bitandukanye basabwe kurangwa n’ubushishozi muri iki gikorwa; bagashimangira ko umuntu watowe yagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu buzima bwe.

Ibi babisabwe mu nama yahuje abagize komite yo gutoranya Abarinzi b’igihango ku rwego rw’Umurenge, mu mahugurwa y’umunsi umwe yabereye ku cyicaro cy’Akarere ka Kamonyi kiri i Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge kuri uyu wa kabiri tariki 09 Kanama 2016.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Tuyizere Thaddée wari uyoboye aya mahugurwa, yibukije ko umurinzi w’igihango ari umuntu wagize uruhare rukomeye mu gusana umuryango Nyarwanda hashingiwe ku bikorwa by’indashyikirwa yagaragaje.

Iki gikorwa cyo kubatoranya mu bandi kikaba kigamije guha agaciro ibikorwa by’indashyikirwa by’Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda mu ngeri zose.

Ati “Nka komite twatoranyijwe tugomba gutoranya aba bantu tubishyizeho umutima kugira ngo abo tuzahitamo bazabe koko ari abantu bereye imbuto Abanyarwanda mu gusigasira ubumwe n’ubwiyunge bwabo.”

Ku rundi ruhande, Kamanzi Erneste, Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Kamonyi yavuze ko mu gutoranya abarinzi b’igihango hasuzumwa ubunyangamugayo n’imyitwarire yihariye yaranze umuntu ku giti cye ishimangira ubumwe bw’Abanyarwanda mu bihe bikomeye byaranze amateka y’Igihugu.

Ibyo bihe by’amateka y’u Rwanda bishingirwaho ni igihe cy’itangira ry’urugamba rwo kubohora Igihugu mu Ukwakira 1990; igihe cy’ivuka ry’amashyaka menshi; mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 na nyuma yaho; igihe cy’intambara y’abacengezi ndetse n’igihe cy’inkiko Gacaca kugeza ubu.

Kamanzi yashimangiye ko abarinzi b’igihango bo mu cyiciro cy’abayobozi, itsinda ritoranya rigomba gutandukanya ibikorwa byakozwe mu rwego rw’inshingano z’ubuyobozi n’ibikorwa byihariye byakozwe n’umuyobozi bimugira Umurinzi w’Igihango koko.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge isobanura ko Umurinzi w’Igihango ari umuntu wakoze ibikorwa by’indashyikirwa bifite inyungu rusange ku bantu, kuva mu 1990 kugeza uyu munsi.

Mu mwaka ushize wa 2015, Abarinzi b’Igihango 17 mu gihugu barashimiwe ndetse bambikwa imidali kubera ibikorwa by’indashyikirwa bakoze.

Muri uku kwezi biteganyijwe ko Abarinzi b’Igihango ku rwego rw’akagari kugeza kurw’akarere bagomba kuzaba bamaze kwemezwa, hasigaye abazemezwa ku rwego rw’igihugu.

Igikorwa cyo kwambika imidari abazatorwa nk’abarinzi b’igihango ku rwego rw’igihugu kizaba mu cyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge hagati ya tariki ya 1 -7 Ukwakira 2016.

Abitabiriye amahugurwa y'abashinzwe gutoranya abarinzi b'igihango
Kamanzi Erneste, Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Kamonyi

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved