Kamonyi: Abapasiteri batatu barenze ku mabwiriza ya leta batawe muri yombi

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 12 Werurwe 2018 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

Abapasiteri batatu bo mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi barenze ku mabwiriza ya Leta bajya gusengera mu nsengero zari zarafunzwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, batawe muri yombi na polisi.

Pasiteri Munyengaju Innocent, uyobora itorero wa MCM (Miracle Changing Ministry), Pasiteri Harerimana André, uyobora itorero EDNTR (Eglise de Dieu et du Nouveau Testament au RWANDA) na Pasiteri Sebagina Zabron uyobora EUSPR (Eglise Unitaire Sainte Esprit au Rwanda) bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Nkurunziza Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko abatawe muri yombi ari abarenze ku mabwiriza ya Leta ku Cyumweru tariki ya 11 Werurwe 2018.

Yagize ati “Hari abapasiteri batatu barenze ku mabwiriza ya Leta barikora n’abayoboke babo bajya gusengera mu nsengero kandi twari twabamenyesheje ko zitujuje ibisabwa. Abo rero bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ku Cyumweru mu gitondo, inzego zitandukanye zakoze igenzura ngo zirebe ko haba hari abarenze ku mabwiriza bahawe, bakajya gusengera mu nsengero zitujuje ibisabwa.

Ati “Twasanze bariya basenga nkaho nta cyabaye, bamwe batubwira ko bari baje kureba ko hari abakirisitu baje gusenga ngo bababwire bitahire, abandi batubwira ko batari baje gusenga. Ubu rero bose icyo bari gusaba ni uko barekurwa bakajya gukora ibyo basabwe n’ubuyobozi ngo basengere mu nsengero zimeze neza.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubusabe bw’aba bapasiteri buri gusuzumwa n’ubuyobozi bwose bw’Akarere ka Kamonyi mu nama yabahurije hamwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Werurwe.

Igikorwa cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa cyatangiriye mu Mujyi wa Kigali mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare gikomereza no mu tundi turere tw’igihugu, aho abafite insengero basabwa kuzubaka ku buryo ziba zifite ubwiherero bubiri bw’abagore n’ubw’abagabo, kuba zifite aho imodoka ziparika, kuba zifite imbuga ipavomye, urusaku rw’amajwi rudasohoka n’ibindi.

Abapasiteri batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza ya leta ajyanye no gufunga insengero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza